Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021 mu Karere ka Bugesera.
Byari ibyishimo hagati ya Kate Bashabe n’abana 100 batishoboye biga mu kigo cy’amashuri abanza cya EPR Nyamata.
Iki gikorwa cyatangijwe no kujya gufata aba bana ku ishuri aho biga, hanyuma mu modoka zateguwe bagezwa ahitwa Bugesera Summer Palace.
Muri iki kigo, aba bana kimwe n’abandi basanzeyo bahagiriye ibihe byiza birimo kwishimana, gukina imikino itandukanye no gusangira.
Nyuma y’ibi bikorwa Kate Bashabe na Juno Kizigenza wari witabiriye igikorwa cyo kwifatanya n’uyu mukobwa bashyikirije impano abo bana.
Mu kiganiro na IGIHE, Kate Bashabe yavuze ko iki gikorwa kiri muri byinshi amaze igihe akora nubwo hari ibitabasha kujya mu itangazamakuru.
Ati “Njye nakuze mbona iwacu bakunda gufasha, nanjye nkurana uwo muco. Buri mwaka nisanze nkunda gukora ibikorwa byo gufasha abatishoboye tugasangira iminsi mikuru.”
Uretse gusangira n’aba bana, Kate Bashabe yabahaye impano ziganjemo ibikoresho by’ishuri bazifashisha mu gihembwe gitaha cy’amasomo yabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!