00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Katy Perry na Justin Trudeau wayoboye Canada bagaragaye i Paris, hongera kwibazwa ku mubano wabo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 October 2025 saa 01:58
Yasuwe :

Nyuma y’igihe iby’umubano wabo byibazwaho, Justin Trudeau wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Canada n’umuhanzi Katy Perry bongeye gushyira abantu mu rujijo, ndetse bwa mbere bagaragara mu buryo bweruye mu ruhame basohokanye ntacyo bishisha.

Katy Perry na Justin Trudeau bagaragaye basohokanye ku wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira 2025, i Paris mu Bufaransa ubwo uyu muhanzi yizihizaga isabukuru y’imyaka 41.

Aba bombi bari bitabiriye ibirori by’imyidagaduro byabereye muri uyu mujyi. Basohotse aho byari byabereye bafatanye agatoki ku kandi, bafite akanyamuneza ku maso, ndetse Katy Perry yatunguwe n’umufana wamuhaye indabo z’iroza, amwifuriza isabukuru nziza ubundi we na Justin Trudeau berekeza ku modoka yabatwaye.

Aba bombi bari bamaze iminsi bibazwaho nyuma y’amafoto yabo, yagaragaye basomana bari mu bwato hafi y’i California mu ntangiro z’Ukwakira 2025.

Aya mafoto yashyizwe hanze n’ikinyamakuru Daily Mail tariki 11 Ukwakira 2025, agaragaza Perry yambaye umwenda wo kogana w’umukara, yegamye ku rutugu rwa Trudeau w’imyaka 53 wari wambaye ipantalo y’ikoboyi n’amadarubindi. Bombi bari bari mu bwato bw’uyu mugore, hafi y’inkengero za Santa Barbara.

Iby’urukundo rwabo byatangiye guhwihwiswa mu mpeshyi ya 2025 ubwo bombi babonwaga basangira ifunguro mu kabari kazwi muri Montreal, nk’uko byatangajwe bwa mbere na TMZ. Nyuma yaho, Perry na Trudeau bongeye kugaragara basangira ku kabari kari ku muhanda wa Parc Avenue.

Nyuma Trudeau yongeye kugaragara ari mu bafana bari bitabiriye igitaramo cya Katy Perry cyabereye muri Montreal, ubwo yari mu ruzinduko rwo kwamamaza album ye nshya yise “143.”

Trudeau yatandukanye n’umugore we, Sophie Grégoire mu mpeshyi ya 2023 nyuma y’imyaka 18 babana, bafitanye abana batatu. Yaje no kwegura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe wa Canada muri Werurwe 2024.

Katy Perry na we muri Nyakanga yatandukanye n’uwari umukunzi we w’igihe kirekire, umukinnyi wa filime Orlando Bloom, bari bamaranye imyaka irindwi, bafitanye umwana w’umukobwa umwe.

Katy Perry na Justin Trudeau wayoboye Canada bagaragaye i Paris, hongera kwibazwa ku mubano wabo
Katy Perry na Justin Trudeau bagaragaye basohokanye ku wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira 2025, i Paris mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages