Ku wa Kabiri nibwo Katy Perry yeruye ko ubu abanye neza na mugenzi we Taylor Swift ubwo yashyiraga ifoto y’isahani iriho ibisuguti ku ruhande handitseho ngo ‘amahoro’.
Taylor Swift nawe yahise ajya ahatangirwa ibitekerezo ashyiraho udutima 13 ashimangira ko inzigo yabo bashyinguye.
Aba bakobwa bahoze ari inshuti z’akadasohoka, byagiye bivugwa ko mu byo bapfa harimo ko bombi bakundanye n’umuhanzi John Mayer.
Uyu musore yabanje gukunda na Taylor Swift nyuma aza kwigarurirwa na Katy Perry.
Mu 2014 aba bombi barashwanye mu buryo bweruye aho bapfuye ababyinnyi. Icyo gihe Taylor Swift yari mu bihe bye byiza ndetse yanatwaye igihembo cya Grammy Awards abikesha indirimbo ye “I Knew You Were Trouble”
Icyo gihe kandi yari afite ibitaramo bizenguruka ibihugu bitandukanye “The Red Tour” aho yari yifashishije ababyinnyi batatu ba Kate Perry.
Nyuma y’amezi make Kate Perry nawe yari afite ibindi bitaramo, abo babyinnyi bamusaba ko bakorana bagasiga Taylor Swift atarangije ibyo batangiranye.
Aba babyinnyi basize Taylor Swift basanga Kate Perry inzigo ikomeza gukura, kugeza n’aho Swift yakoze indirimbo yise “Bad Blood” ivuga ku cyo yise ubuhemu mugenzi we yamukoreye.
Mu 2017 Katy Perry nawe yashyize hanze indirimbo yise Swish Swish nayo byavuzwe ko yabwiraga Taylor Swift.
Bad Blood ya Taylor Swift avugamo Kate Perry
Swish Swish ya Katy Perry yibasira Taylor Swift



















TANGA IGITEKEREZO