Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zirimo “Roar” yagurishije ibi bihangano bye mu Kigo Litmus Music cyashinzwe na Perezida wa Capitol Records, Dan McCarroll.
Katy Perry w’imyaka 38 yatanze uburenganzira busesuye ku migabane afite kuri izi album ku buryo iki kigo cyazikoresha mu bikorwa bitandukanye akaba ari cyo cyishyuza inyungu zinjiye ku bihangano bizigize cyangwa se kikabicuruza.
Izi album zaguzwe zakorewe muri Capital Records zirimo "Teenage Dream" yahataniye ibihembo bya Grammy Awards 2017, "One of the Boys", "PRISM", "Witness" na "Smile".
Si ubwa mbere Katy Perry agiye gukorana na Dan McCarroll nyiri iki kigo cyaguze izi album dore ko yahoze ari umuyobozi we binyuze muri Capitol Records ari nayo yakoze izi album zose.
Katy Perry asanzwe afite album esheshatu, Extended plays (EP) zirindwi n’indirimbo ziri ku ruhande (singles) 39.
Litmus Music yaguze uburenganzira busesuye kuri izi album eshanu za Katy Perry iterwa inkunga na The Carlyle Group.
Katy Perry agurishije izi album ze nyuma ya Justin Bieber na we uherutse kugurisha imigabane ku burenganzira afite kuri muzika ye muri Sosiyete yitwa Hipgnosis Songs Capital ku masezerano ya miliyoni 200$.
Abahanzi bakomeje kugurisha uburenganzira bafite ku bihangano byabo ku buryo ibigo bitandukanye byabuguze byishyurwa igihe cyose ibihangano bicurujwe.
Aba bahanzi bamaze kwinjira muri iyi nkundura barimo Justin Timberlake na Shakira, na bo baheruka kugurisha uburenganzira bafite kuri bimwe mu bihangano byabo muri Hipgnosis.
Litmus Music yaguze album za Katy Perry yashinzwe muri Kanama 2022 nyuma y'amezi atandatu ishinzwe yaguze uburenganzira kuri album 10 za Keith Urban umenyerewe muri Country Music.
“Roar” iri mu ndirimbo zaguzwe kuri album Katy Perry yise PRISM
Indirimbo “Unconditionally” na yo kuri ubu ntiri gucuruzwa na Katy Perry








Ibitekerezo 0