Indirimbo y’umwimerere yitwa Joyful Noise yakozwe n’umuraperi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana witwa Flame.
Uyu muhanzi yitabaje urukiko mu 2014 ashinja Katy Perry gukoresha igice cy’ingenzi cy’indirimbo ye muri “Dark Horse”.
Abunganiraga Flame mu mategeko bavuze ko iyi ndirimbo, Katy Perry, n’abamufasha bungutse amafaranga menshi cyane ayivuyemo, basaba ko bahabwa miliyoni $20 z’indishyi.
Mu kuburana Katy Perry yari yavuze ko atigeze yumva Joyful Noise mbere y’uko asohora “Dark Horse” yakozwe na Dr Luke, Max Martin na Cirkut.
Abunganira Capitol Records bavuze ko iyi ndirimbo yinjije miliyoni $31 ariko basigarana ibihumbi $630 bakuyemo ibyo bayitanzeho.
Muri iki cyumweru urukiko rwanzuye ko Katy Perry n’abamufashije gukora indirimbo bahamwa n’icyaha cyo kwigana “Joyful Noise”.
Rwategetse ko bishyura miliyoni ebyiri n’ibihumbi 200 by’amadolari ya Amerika ariko Katy Perry agatanga $550 asigaye akishyurwa na Capitol Records.
Abunganira Katy Perry bavuze ko bateganya kujuririra iki cyemezo.
– Dark Horse ya Katy Perry ft Juicy J
– Joyful Noise ya Flame



















TANGA IGITEKEREZO