Ibirori by’ubukwe bw’umuririmbyi Kavutse Olivier na Amanda Fung byabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Mujyi wa Rubavu tariki ya 9 Nyakanga 2016.
Kavutse na Amanda Fung babarizwa mu Itorero New Life Bible Church, bahishuye ko bitegura kwibaruka ndetse basaba inshuti n’abandimwe kubashyira mu masengesho muri iki gihe.
Uyu muririmbyi usanzwe anacuranga gitari, amaze kuvuga ko umuryango we witegura kwakira imfura yabo yagize ati “Nimucyo dufatanye kongera guha utanga ubuzima icyubahiro, yadukoreye igitangaza. Nimudushyire mu masengesho yanyu.”
Kavutse Olivier yanahishuye ko uyu mwana Amanda Fung atwite azavuka muri Gashyantare 2018.
Umunezero hagati ya Kavutse na Amanda wiyongera umunsi ku munsi, bamaze imyaka ine irenga mu munyenga w’ibyishimo gusa muri 2016 byabaye akarusho ariko kuri uyu munsi byabaye ikirenga.
Ni ibyishimo byiyongera ku bindi mu muryango w’abaririmbyi bagize Beauty For Ashes, Kavutse n’umugore we bagiye kwibaruka nyuma y’iminsi mike ishize Olivier Habiyaremye [na we uribarizwamo] arushinganye na Mbabazi Esther utwara indege.



















TANGA IGITEKEREZO