Ni ibitaramo byahaye amahirwe akomeye uyu muhanzikazi yo kumurikira abatuye Afurika impano ye ndetse na bimwe mu bihangano bigize album ye ya mbere ikubiyeho indirimbo 13.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kaya Byinshii yatangaje ko hari byinshi yungukiye muri uru rugendo bigiye kumufasha kwandika indi paji nshya y’urugendo rwe rwa muzika.
Ati “Ndumva nishimye cyane , nuzuye, nubwo bitari neza kuko urugendo rwa muzika ruba ari rurerure gusa hari urwo mvuyemo, ni ibyishimo gusa gusa.”
“Ni urugendo rwunguye byinshi kuri njye urebye nko kuririmbira abatakuzi, batazi umuziki wawe ariko bakawakira aho najyaga hose nabonaga bari kumwe nanjye bari kunyumva ibyo rero nk’umuhanzi biba bisobanuye ikintu gikomeye cyane.”
“Biratangaje ukuntu umuziki ukora kuko ni yo naririmbaga mu kinyarwanda ari mu bihugu bivuga Igifaransa cyangwa Icyarabu ariko twarahuzaga kuko nyuma nabonaga hari icyo bumvise.”
Uyu muhanzikazi avuga ko icyo yabonye muri ibi bitaramo harimo gukomeza kugira umwihariko mu byo akora kuko aribyo bituma arushaho gukurura amaso ya benshi.
“Kwiga no kwihugura bitandukanye no kwigana kuko iyo wigana uba ugiye mu ishusho itari iyawe, uba ubaye undi muntu ntube ugisohora ibikurimo, bya bindi bikuranga ntibigaragara.”
“Iyo umuntu utazi aho uturuka yumvise ibihangano byawe agerageza gukurura uwo uri cyangwa akabasha kumva abantu b’iwanyu.”
“Nubwo nageze amahirwe yo kujya mu bindi bihugu ariko amaraso y’ubunyarwanda ntabwo yamvamo ngo ntakaze umwihariko wanjye.”
Kaya avuga ko ibihugu byinshi yagiyemo bwari ubwa mbere abigezemo gusa nubwo bitamuteye ubwoba ariko yahoraga arota uko bizagenda ari ku rubyiniro.
Ibi bitaramo yasoreje i Kigali mu ijoro ryo ku wa 27 Kamena 2023 byatangiye ku wa 27 Gicurasi 2023 mu Mujyi wa Kampala (Uganda), bikomereza i Alger , Annaba, Constantine, Tlemcen na Oran (Algérie), Djibouti, Nairobi (Kenya) na Addis Ababa (Ethiopia).
Muri ibi bitaramo uko ari 10, uyu muhanzikazi yari aherekejwe n’abarimo Michael Makembe wari umucuranzi we anamufasha mu bindi bikorwa bitandukanye.
Kaya wahagarariye u Rwanda muri Prix Découvertes RFI mu 2021 afite umwihariko mu bijyanye no kuririmba, gucuranga gitari, aririmba injyana zitandukanye zirimo Reggae, Blues n’izindi rimwe na rimwe azihuza n’ibicurangisho gakondo.
Kurikira ikiganiro twagiranye na Kaya Byinshii















Video: Irakoze Excellent
Amafoto : Elve Kwizera





Ibitekerezo 0