Ni inararibonye zaboneye izuba abakora umuziki nyarwanda muri iki gihe, bakunzwe kuva kera kubera ibihangano byabo byuzuye ubuhanga mu njyana n’ubutumwa by’inyurabwenge; Byumvuhore Jean Baptiste na Cécile Kayirebwa bagiye gutaramira Abanyarwanda banabafasha kuzirikana ko umuntu ari nk’undi.
‘Ni nde wabimenya’, ‘Kabe gakeya’, ‘Usize nkuru ki’ n’izindi nyinshi, Byumvuhore azazicuranga mu buryo bw’umwimerere mu gitaramo azahuriramo na bagenzi be Kayirebwa na Beni Ngabo Kipeti mu gitaramo cyitwa ‘Umuntu ni nk’undi’ kizabera kuri Serena Hotel ku itariki ya 26 Ukuboza 2014.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Ruremire Focus ari na we wateguye iki gitaramo, yavuze ko Byumvuhore na Kayirebwa bamaze kwitegura urugendo bazagirira i Kigali mu byumweru bike biri imbere ndetse bazahagera ku itariki ya 17 Ukuboza 2014 bakomeze imyitozo ya live.
Ati “Igitaramo cyo imyiteguro navuga ko igeze ku musozo. Nacyise ‘Umuntu ni nk’undi’, kizabera i Kigali kuri Serena Hotel ku itariki ya 26 Ukuboza. Abahanzi nzafatanya na bo ni batatu gusa, Byumvuhore , Kayirebwa na Kipeti. Kayirebwa na Byumvuhore bazagera i Kigali kuri 17 Ukuboza kandi biteguye kuzatarama gitore rwose”
Nyuma y’igitaramo kizabera muri Serena Hotel, aba bahanzi bazakorera ikindi gikomeye kuri Petit Stade ku itariki ya 3 Mutarama 2014. By’akarusho bazasanganira abatuye mu bice bya kure y’Umujyi bakunda Byumvuhore na Kayirebwa babataramire.
Iki gitaramo Ruremire yagiteguye mu rwego rwo kumvisha neza Abanyarwanda uburenganzira bw’ikiremwamuntu ari nabwo butumwa ahanini we na bagenzi be bibandaho mu buhanzi bwabo.
Ati “Impamvu nagitekerejeho ni uko rimwe na rimwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu butubahirijwe bikaza no kutugeza ku marorerwa twahuye nayo. Nyamara bariya bahanzi hari umuburo bagiye batanga ariko kenshi, abantu ntibumvise imiburo bahawe na bo. Iyo ubutumwa batanze bujya kugera ku bantu ntabwo biba byaragenze uko byagenze mu Rwanda.”
Akomeza agira ati: “Amajyambere arashoboka kandi araroshye kuyageraho, ariko agomba gushingira ku bumuntu, nk’abahanzi nicyo tubereyeho, ni byiza ko dutanga ubutumwa bwubaka."
Byumvuhore kuri ubu utuye i Burayi mu Bubirigi, aheruka mu Rwanda mu mwaka wa Kwakira 2012 mu gihe Kayirebwa ahaheruka mu ntangiriro za 2014 ari nabwo aheruka gutaramira Abanyarwanda.


















TANGA IGITEKEREZO