KCEE yamamaye muri Afurika mu ndirimbo zakunzwe nka ‘Limpopo’, ‘Love Boat’ yahuriyemo na Diamond, ‘Feel It’ yaririmbanye na Iyanya ndetse na Harrysong, ‘Ogaranya’ yafatanyije na Davido n’izindi nyinshi.
Uyu muhanzi uherutse gusohora indirimbo yitwa ‘Desire’ ni we watoranyijwe kuzaririmba mu birori bikomeye byo gutangaza abakinnyi ba filime n’ababifitemo ubuhanga bazatorwamo abahatanira ibihembo bya African Movie Academy Awards (AMAA) bizabera mu Mujyi wa Kigali kuwa 14 Gicurasi 2017.
Ubuyobozi bwa African Movie Academy Awards (AMAA) bwasohoye itangazo ku rubuga rwabo bwite bushimangira ko amazina y’abazahatanira ibi bihembo mu byiciro 28 uyu mwaka azatangarizwa mu Rwanda mu muhango ukomeye uzanagaragaramo bamwe mu bakinnyi ba sinema bazwi muri Afurika.
Umuririmbyi witwa KCEE azasusurutsa ibi birori bizabera muri Kigali Convention Center ndetse ngo hari n’abandi bahanzi nyarwanda bakunzwe muri iki gihe bazaririmba muri ibi birori gusa amazina y’abatoranyijwe ntaratangazwa.
Umuyobozi w’akanama k’ubutegetsi muri ibi bihembo, Tony Anih yashimangiye ko kuwa 13 Gicurasi 2017 i Kigali hazabera umuhango uzahuza ba rwiyemezamirimo biganjemo abateza imbere iby’ubuhanzi hanyuma ku itariki ya 14 Gicurasi hatangazwe abazahatanira ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya cumi na kabiri.
Tony Anih yavuze ko bari gutegura iki gikorwa ku bufatanye na RwandAir, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB ndetse na Radisson Blu Hotel[ari nayo izaberamo ibi birori].
Yagize ati “Mu by’ukuri twishimiye ubufatanye na RwandAir, RDB, Radisson Blu ndetse na Kigali Convention Center […]Gukorera mu Rwanda igikorwa cyo gutangaza abazahatanira ibihembo bya AMAA bizateza imbere ubukerarugendo ndetse binagire akamaro mu mibanire y’u Rwanda na Nigeria.”

Mbere y’uko ubuyobozi butegura itangwa ry’ibi bihembo buza gutegura ijoro ryo gutangaza abazahatana uyu mwaka [rizabera i Kigali], bwateguye undi muhango ukomeye uzaba kuwa 4 Gicurasi mu Mujyi wa Lagos ndetse ngo mu batumirwa harimo Joyce Banda wahoze ari Perezida wa Malawi.
Ibirori nyamukuru byo gutanga ibi bihembo byatangijwe mu mwaka wa 2005 bizaba kuwa 18 Kamena 2017, biteganyijwe ko bizitabirwa n’abahanga mu bya sinema bo mu bihugu 50 bya Afurika, abo mu Burayi, Amerika ya Ruguru, USA na Amerika y’Epfo.


Love Boat, indirimbo ya KCEE na Diamond




Ibitekerezo 0