Keffe yafunguwe ngo ategereze urubanza ari hanze, atanga ingwate y’ibihumbi 750$ [Arenga miliyoni 850 Frw], yo kwizeza urukiko ko atazatoroka amategeko.
Urukiko rw’i Las Vegas rwategetse ko uyu mugabo, afungurwa agafungishwa ijisho ari iwe mu rugo ndetse agashyirwaho akarangahantu kambarwa ku kaguru cyangwa ku kaboko kakerekana ahantu hose ajya.
Umucamanza muri uru rubanza, yanzuye ko uyu mugabo akurikiranwa ari hanze kugeza muri Kamena 2024 ubwo azagaruka imbere y’urukiko kuburana ku ruhare yagize mu iyicwa ry’umuraperi Tupac.
Duane Keith Davis w’imyaka 60 wamamaye nka Keffe D yatawe muri yombi muri Nzeri 2023, nyuma y’igihe yigamba ku mbuga nkoranyambaga ko yari kumwe n’uwarashe Tupac Shakur mu 1996.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!