Kehlani yatangaje ko abaganga batari bamwemerera kuririmba kubera ubu burwayi bwe. Ibi byatumye asubika ibitaramo byagombaga kubera muri New Jersey na Washington D.C., nyuma y’aho yari amaze iminsi mike atangiye ibitaramo byo kuzenguruka Isi yise Kehlani World Tour.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram ku wa 26 Kanama, Kehlani yavuze ko nyuma yo kumara iminsi ibiri yumva ameze neza, yahise amara ijoro ryose adashobora kumira kandi afite ububabare bukabije.
Yongeyeho ko yavuye mu bitaro ariko atemerewe kuririmba mu bitaramo bibiri bikurikiyeho.
Yagaragaje ko kubwira abafana be ko atazitabira ibyo bitaramo byamubabaje cyane, ariko ko ubuzima bwe ari bwo ashyira imbere.
Ati “Birambabaza cyane kuba ngomba kubikora.”
Kehlani, ufite imyaka 31, yavuze ko azakomeza ibitaramo bye ahereye ku kizabera i Richmond muri Virginia ku wa 29 Kanama.
Kehlani World Tour ni uruhererekane rw’ibitaramo Kehlani yatangiye ku wa 6 Kanama 2026. Bizarangira akoze ibitaramo 41.
Kehlani ni umwe mu bahanzi b’Abanyamerika bamamaye mu njyana ya R&B, akaba azwiho indirimbo zakunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga.
Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo “Nights Like This” yakoranye na Ty Dolla $ign, “Distraction”, “CRZY”, “Gangsta” yakoreshejwe muri filime Suicide Squad, ndetse na “Good Life” yakoranye na G-Eazy.
Yamenyekanye kandi binyuze muri album ze nka SweetSexySavage, It Was Good Until It Wasn’t na Blue Water Road. Uretse umuziki we bwite, Kehlani yanakoranye n’abandi bahanzi bakomeye barimo Cardi B, Zedd na Justin Bieber.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!