Kendrick Lamar yakoze igitaramo mu ijoro ryo ku itariki 19 Kanama 2024 yongera kuzura akaboze. Yafashe umwanya yongera kwibasira Drake bari bamaze igihe bacyocyorana bakoresheje indirimbo.
Yagize ati “Niba ushaka ko nkubaha uzampe iyo mpeta ya Tupac waguze mu cyamunara cyangwa se uzayisubize ku isoko nyigure ubundi njye nkubaha”.
Impeta ya Tupac Shakur yagurishijwe mu cyamunara igurwa na Drake wishyuye miliyoni imwe y’Amadolari. Yayiguze ku itariki 27 Gashyantare 2023.
Mbere y’uko Drake ayigura, iyi mpeta ya Zahabu yashyizwe mu cyamunara inshuro eshatu hakabura uyegukana. Tupac Shakur yayambaye bwa nyuma mu bihembo bya VMA (Video Music Awards) byo mu 1996.
Kendrick Lamar ufata Tupac nk’umuraperi w’icyitegererezo yasabye abaraperi bagenzi be kutemerera uwo ari we wese utesha agaciro ibigwi bya Tupac Shakur ufatwa nk’uwakundishije Isi injyana ya Hip Hop.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!