00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenny Sol yasobanuye bimwe mu byo yagendeyeho ahitamo umugore we

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 2 March 2024 saa 01:03
Yasuwe :

Kenny Sol yavuze ko hari byinshi yakundiye Kunda Alliance Yvette birimo ukwihangana agira no kuba ari umukobwa ugira intego zihamye z’ubuzima.

Kenny Sol yatangarije Kiss FM ko yakoze ubukwe na Kunda Alliance bamaranye imyaka itandatu bakundana ndetse ine muri iyo bayimaze batabonana, cyane ko uyu mukunzi we yari hanzi y’u Rwanda.

Ati “Biriya byabaye tumaranye imyaka itandatu, anzi cyane ntaraba icyamamare. Ikindi twagiye mu rukundo ari kure yanjye imyaka ine yose tutari kumwe, mbona rero ni umuntu ukomeye cyane, noneho n’ibi bintu twirirwamo biroroshye cyane kuba wabivamo (uva mu rukundo).”

Yakomeje agira ati “Ni umuntu wihangana cyane kandi uzi ibyo mba ndimo, unyumva kenshi cyane kuko buriya iyo umuntu atakumva ntabwo mwashobokana. Agira ukwihangan kandi ni umuntu ufite intumbero nini cyane, afite byinshi ashaka kugeraho.”

Urukundo rwa Kenny Sol na Kunda Alliance rwagizwe ibanga rikomeye dore ko benshi mu bakurikira uruganda rw’imyidagaduro batari babizi cyane batunguwe no kubona bahana isezerano ryo kubana ku wa 5 Mutarama 2024.

Kenny Sol yahishuye ko yifuza kubyara umwana w’umukobwa dore ko iwabo bavutse ari abahungu gusa.

Uyu muhanzi bivugwa ko yafashe irembo mu mpera za 2023 mbere yo kwerekeza muri Canada aho yari afite ibitaramo.

Ubukwe bw’aba bombi bwabaye muri Mutarama bwagizwe ibanga rikomeye ndetse hari amakuru ahamya ko imiryango yabo ari yo itarifuje ko iyo nkuru ijya mu itangazamakuru cyane.

Kenny Sol yasezeranye kubana akaramata na Kunda Alliance Yvette bakundanye mu myaka itandatu ishize ataraba icyamamare
Kenny Sol yahishuye ko agikundana na Kunda Alliance Yvette bamaranye imyaka ine batabonana
Iby'urukundo rwa Kenny Sol na Kunda Alliance byagizwe ibanga rikomeye mu itangazamakuru
Kenny Sol avuga ko akunda uburyo we na Kunda Alliance bumvikana cyane ndetse akaba azi neza iby'akazi ka muzika akora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages