00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenny Sol yahishuye ibyihariye yabonye kuri Harmonize bakoranye indirimbo

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 12 July 2023 saa 12:34
Yasuwe :

Kenny Sol yahishuye ko ubuhanga bwa Harmonize n’umuhate agira muri studio biri mu bintu bikomeye yabonye kuri uyu muhanzi, banaherutse gukorana indirimbo ‘One more time’ bamaze gusohorera amashusho.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Kenny Sol yavuze ko ibintu yabonye kuri Harmonize ari uko ari umuhanga bidasanzwe, akaba umukozi cyane ndetse bikaba biri mu byabafashije gukorana indirimbo vuba cyane.

Ati "Byari iby’agaciro gukorana na Harmonize, ni umuhanzi ufite impano ikomeye cyane, muri studio uhita ubona ko abangutse cyane. Ikindi namubonyeho ni umuntu uba ushaka kukwereka ko hari ibyo ushoboye atitaye ko uri umuhanzi muto."

Iyi ndirimbo nshya ya Kenny Sol na Harmonize ni imwe mu zigize EP ya mbere yise ‘Stronger than before’ ikaba iriho izindi ndirimbo yakoranye n’abahanzi nka Fik Fameica, Ariel Wayz n’abandi.

Amashusho y’indirmbo ‘One more time’ yafatiwe muri Zanzibar no muri Tanzania, akaba yarafashwe anatunganywa na Akram Ihaji, umunyarwanda umaze kuzamura izina rye muri uyu murimo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Kenny Sol yamaze gusohora amashusho y'indirimbo 'One more time' yakoranye na Harmonize
Kenny Sol avuga ko ubuhanga n'umuhate yabonye Harmonize ari bimwe mu byamutunguye mu gihe bari muri studio bakorana indirimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages