Uyu mugore yihariye uruganda rw’imyidagaduro mu myaka yashize ku buryo umuhanzi wageraga mu Rwanda wese ukomeye, yatahaga bagiranye ibihe byiza kuko ariwe nkumi yari igezweho; ndetse inkuru ya mbere umuhanzi yabwirwaga akimara kwemeza kuza mu Rwanda yabaga ari iy’umugore wabiciye.
Abandi wasangaga batangira guharura ikibuga bakiri ibwotamasimbi, kugira ngo nibagera i Kigali batazaruha bashaka uko bamwisanzuraho.
Shaddy Boo w’abana babiri b’abakobwa yabyaranye na Meddy Saleh bahoze babana bakaza gutandukana mu 2016, n’ubu ni we uza imbere gukurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram kuko abarenga miliyoni bamuryamyeho, bavuga bati isaha n’isaha ntiyiburira yakora akantu!
Ubusanzwe yari azwiho kugira ikimero gikurura benshi, akagikaraga ku mbuga nkoranyambaga bigatinda, none ubu byagiye nka ya mahembe.
Yaba mu bitaramo cyangwa ahandi hatandukanye yakundaga kugaragara mu ruhame, asigaye ahagendera kure, yahahariye abana!
Ubu ntabwo watekereza ukuntu Zari agiye gukandagira i Kigali akaba atazakirwa na Shaddy Boo wahoze ariwe nimero ya mbere mu gususurutsa abantu mu Rwanda.
Shaddy Boo ari kubyina avamo?
Ngira ngo abakurikira imyidagaduro mu Rwanda nta kuntu baba batazi uburyo uyu mugore yakunze kuvugwa mu nkuru zitandukanye n’abahanzi bakomeye mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba no hanze yayo.
Mu myaka yashize akiri umwe mu barangamirwa, yavuzwe mu mubano wihariye na Diamond byavugwaga ko batangiye kuwubaka ubwo uyu muhanzi yataramiraga i Kigali bwa mbere ku itariki 1 Mutarama 2015, mu birori bya East African Party.
Yari yahageze mu minsi ya nyuma y’umwaka wa 2014 ahakorera igitaramo cyatumye akurirwa ingofero mu Rwanda.
Nyuma y’igitaramo, uyu muhanzi wari wazanye na Zari bari bahararanye muri iyo minsi, hakwirakwiye amafoto amugaragaza ari kumwe na Shaddy Boo ahagaragara nko mu rwambariro.
Andi makuru yavugaga ko no mu gihe Diamond yari ari mu Rwanda muri Nyakanga 2017, Shaddy Boo bongeye guhurira i Nyamata mu gitaramo nubwo ngo icyo gihe batabonanye kubera umwanya muto yari ahafite.
Mu 2017 ubwo Diamond yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 28, Shaddy Boo ari mu bahawe ubutumire na Diamond, yerekeza muri Tanzania kwitabira ibirori by’isabukuru ye.
Muri Nzeri 2018 ubwo yatumirwaga na Diamond muri Tanzania kuyobora amarushanwa uyu muhanzi yari yateguye yo kubyina indirimbo ye ‘Jibebe’, yagarutsweho nyuma yo kurya indimi abajijwe ikibazo mu Cyongereza.
Mu kiganiro n’abanyamakuru yabajijwe icyo abona abaturage bo muri Tanzania batandukaniyeho n’abo mu Rwanda. Ati “Abaturage b’ino aha ni amajyambere kurusha abo mu gihugu cyacu.”
Mu magambo ye yavuze ko ‘Here Tanzania people are so development more than our country.’
Bamwe bamutaramiyeho bavuga ko ‘Imana itaguha ubwiza n’ikibuno nk’ibye’ ngo ugire n’ubuhanga mu kuvuga indimi.
Hari n’abahise batangira kumunnyega bashushanya ikiganiro cye ku mbuga nkoranyambaga nk’ukoresha utumenyetso tuzwi nka ‘emoji’ kubera ubumenyi buke mu ndimi.
Uyu mugore mu bihe byahise yigeze kumvikana avuga ko abantu bo mu Rwanda icyo gihe bamutaramiraho aribwo yabonye isura yabo ya nyayo.
Ati “Bambwiye ko abanya-Tanzania bankunze. Diamond we yambwiye ko nakoze ikintu cyiza. We yashakaga ko ibintu bye bimenyekana kandi byarabaye. Akambwira ati ‘abantu b’iwanyu nibo bari kuguseka’. Uriya munsi ni wo munsi wa mbere nagiye kuri Instagram mbona ko mu Rwanda ntawe ukunda undi ku kintu yagezeho.”
Uretse umubano we na Diamond, muri Werurwe 2018, ubwo umuhanzi w’Umunya-Nigeria David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido yazaga mu Rwanda, habanje kujya hanze amafoto bari kumwe mu cyumba.
Nyuma Davido yaratunguranye yinjira mu bakurikira Shaddy Boo kuri Instagram, [n’ubwo yaje kongera akavamo nyuma yo gukora ‘unfollow’].
By’akarusho yahise atangira kujagajaga amafoto uyu mugore yari amaze igihe gito ashyizeho, iyo akunze cyane agasiga akanze LIKE ubundi akandikaho amagambo agaragaza ko afitanye isiri n’uyu mugore ubusanzwe witwa Mbabazi Shadia.
Davido yerekanye ko yakunze Shaddy Boo biciye mu mafoto ye yarebye ahereye ku yo uyu mugore yashyizeho muri Mutarama 2018 kugeza ku yaherukaga kujyaho.
Mu mafoto Davido yanditseho kuri Instagram ya Shaddy Boo, hari iyo yashyizeho agashushanyo gafite udutima ku maso undi na we amwereka ko yanyuzwe ashyiraho agafite umutima umwe n’undi mutima munini utukura ku ruhande.
Dj Marnaud nawe ntiyaripfanye kuko yavuze ko nta musore utakwifuza Shaddy Boo. Icyo gihe yagize ati “Usibye ko abantu bavuga ngo ndabivuze, ni inde utakwifuza kugirana umubano wihariye na Shaddy Boo?”
“Ngize amahirwe bikaba, si mwiza se, ntasa neza se? Abagira gaz barya kare. Njye ni uko ntazi gutereta, mba ngihura n’umukobwa nkavuga ibigambo byinshi […] byageze aho bibaye byinshi amfata nka musaza we.’’
Mu myaka irenga itatu ishize mu Rwanda hamaze kuza abahanzi benshi barimo Rema, Joe Boy, Omah Lay, Davido, Tayc, Bayanni, Camidoh, King Promise, Patoranking n’abandi bitabiriye ibitaramo birimo icya Trace Awards and Festival; nta kanunu ka Shaddy Boo bigeze bagira kandi ubundi byabaga byacitse mu myaka ye yashize.
Ahubwo abarimo nka Davido bahoze bakururanye ubwo yazaga mu Rwanda mu 2018, yaje yirebera Umukundwa Clemence wamamaye nka Cadette. Abandi barimo nka Rema bavugwa mu nkuru zo kugirana ibihe byiza na Higa Sharon uri mu bakobwa babyina bagezweho ubivanga no kuvanga imiziki.
Shaddy Boo amasosiyete atandukanye yahoze amurwanira, ngo ayamamarize ubu byaragabanyutse cyane.
Uyu mugore w’imyaka 31 yagerageje umushinga yise ‘Love on the Plate’ ujyanye no gucuruza ibiryo, nawo warasinziriye.
Hari igihe yigeze kwikoma abahanzi yagiye afasha, ati “Nafunguye biriya bintu bijyanye no gucuruza ibiryo ariko nta muhanzi n’umwe mu bakomeye wigeze amfasha (abo mvuga bariyizi).”
“Njyewe indirimbo zabo ndazamamaza ariko bo banyeretse ko ibyanjye batabyitayeho. Abanyarwanda benshi ni abanyeshyari ariko njyewe Imana ikunze kumba hafi.”
Shaddy Boo ni we wari umukobwa abahanzi hafi ya bose uretse abo hanze n’abo mu Rwanda babaga bahanze amaso, ariko nta ndirimbo n’imwe y’umunyarwanda cyangwa umunyamahanga aheruka kugaragaramo.
Shaddy Boo ntagikandagira aho bibera!
Mu mvugo y’iki gihe, iyo ushaka kumvisha umuntu ko ahantu hashyushye cyangwa se hahiye nk’uko babyita, umubwira ko ariho ‘biri kubera!’.
Shaddy Boo yamenyekanye nk’umwe mu bateguraga ibirori, benshi bakumva ko ari buhakandagire bakagerageza uburyo bagera aho arakorera kuko ariho byabaga ‘byabereye’.
Yaba abategura ibitaramo cyangwa se abafite utubari, bose barwaniraga Shaddy Boo kuko babaga bazi ko abantu nibamenya ko azitabira bazaza ku bwinshi ariko kuri iyi nshuro siko bimeze.
Kuri ubu abakobwa batandukanye bagezweho ubu bamufatanye isoko barangajwe imbere na Muyango Claudine, Xinda, Chelina Doll, Joxy Parker n’abandi.
Ku rundi ruhande ariko ababa hafi ya Shaddy Boo, bavuga ko rimwe na rimwe na we ubwe agenda yihunza uruganda rw’imyidagaduro kubera ‘impamvu ze bwite’.
Tariki 25 Gashyantare 2021 Shaddy Boo yari yagaragaje ku mbuga nkoranyambaga ko yatangiye gushyira amafoto n’amashusho kuri rumwe mu mbuga zizwiho gucurizwaho amashusho n’amafoto byiganjemo iby’urukozasoni.
Icyo gihe mu butumwa bwe byagaragaraga ko kureba ibyo ashyira kuri uru rubuga umuntu asabwa kwishyura 50$ ku kwezi, aza kubivamo nyuma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!