00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kevin Kade n’umunyamideli Jasinta Makwabe bongeye kurikoroza

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 July 2024 saa 06:51
Yasuwe :

Kevin Kade na Jasinta Makwabe, umunyamideli umaze kubaka izina muri Tanzania, bongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko basohoye amashusho bari gutemberana muri Kigali Convention Centre cyane ko hari hashize iminsi baciye amarenga ko bari mu rukundo.

Aya mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Kevin Kade na Jasinta Makwabe bari kumwe n’umusore w’ibigango ubacungiye umutekano batembera muri Kigali Convention Centre.

Aya mashusho agiye hanze nyuma y’uko uyu mukobwa amaze iminsi i Kigali, aho amakuru yizewe IGIHE ifite ari uko yari yatashye ubukwe bw’umwe mu bo mu muryango we usanzwe atuye i Kigali.

Mu minsi ishize nibwo Jasinta Makwabe, umunyamideli wigeze guhagararira Tanzania mu irushanwa rya Miss Africa Calabar mu 2021, akaba umwe mu nkumi zavuzwe mu rukundo na Diamond Platinumz yaciye amarenga ko ari kugirana ibihe byiza na Kevin Kade.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Jasinta Makwabe yari aherutse gusangiza abamukurikira amafoto ari kumwe na Kevin Kade ndetse hari n’aho uyu musore amukikiye arangije ahamya ko birimo urukundo ati ‘Love’.

Nubwo ariko Jasinta Makwabe yagaragaje ko ari mu bihe byiza na Kevin Kade, hari andi makuru avuga ko uyu muhanzi uherutse muri Tanzania, bahuye kubera akazi gusa.

Muri Tanzania bivugwa ko Kade yahafatiye amashusho y’indirimbo yakoranye na The Ben ndetse na Element Eleeeh ari nayo bakoreshejemo uyu mukobwa, bikavugwa ko bari gushyushya imbuga nkoranyambaga mbere y’uko indrimbo ijya hanze.

Jasinta Makwabe ni umwe mu banyamideli bakomeye muri Tanzania.

Akunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo, kumurika imyenda n’ibindi bimwinjiriza amafaranga.

Jasinta agaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Gomama’ ya Active na Mwana Fa wo muri Tanzania.

Kevin Kade na Jasinta Makwabe bongeye guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga
Kevin Kade na Jasinta Makwabe batemberanye muri Kigali Convention Centre
Jasinta Makwabe amaze iminsi i Kigali aho yari yatashye ubukwe bw'umwe mu bo mu muryango we
Kevin Kade na Jasinta batembereye Kigali Convention Centre bari kumwe n'umusore w'ibigango ubacungiye umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages