Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu musore wamenyekanye mu ndirimbo Sofia yaherukaga gukora, yashimye cyane kwicisha bugufi yabonye kuri Riderman.

Uyu musore yatangiye muzika mu minsi ishize nyuma yo guhura na Bagenzi Bernard wamusinyishije mu nzu isanzwe ifasha abahanzi ya Incredible Record.

Nyuma y’amezi atatu bavugana, biyemeje gukorana, bahereye ku ndirimbo bise Sofia. Iyi yakiriwe neza n'abafana, bibatera imbaraga zo gushaka indirimbo bazakurikizaho, bahitamo gukorana na Riderman.

Uyu musore yavuze ko zahoze ari inzozi ze zari zikabijwe gukorana na Riderman indirimbo,kandi yishimira ko hari byinshi yamwigiyeho.

Kimwe mu byo yigiye kuri Riderman, ngo ni uko ari umuhanzi ufite inyota yo gukora cyane nubwo hari urwego amaze kugeraho.

Ikindi yamwigiyeho ni ukuntu yubaha umuntu uwo ariwe wese, ati” Ukuntu yanyubashye byaranshimishije cyane, ni amasomo meza aba aduha twe abakiri bato.”

Kade uri kurangiza amasomo ya muzika ku Nyundo yavuze ko gahunda z’umuziki we azikomeje ku buryo hari indirimbo nyinshi yitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere kandi yizeye ko zizanyura abakunzi ba muzika nyarwanda.

Kade asanzwe yiga umuziki mu ishuri ry'umuziki ryo ku Nyundo
Kade asanzwe yiga umuziki mu ishuri ry'umuziki ryo ku Nyundo
Kevin Kade ngo yashimishijwe no kwicisha bugufi yasanganye Riderman wemeye ko bakorana indirimbo
Kevin Kade ngo yashimishijwe no kwicisha bugufi yasanganye Riderman wemeye ko bakorana indirimbo

Reba hano ikiganiro twagiranye na Kevin Kade wakoranye indirimbo “ Mi Amor” na Riderman

Reba hano indirimbo “ Mi Amor” ya Kevin Kade na Riderman