00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yari kuzitwa Kevin! Inkuru idasanzwe ya Nishimwe Naomie mu gitabo yise ‘More than a Crown’

Yasuwe :

Miss Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yahishuye ko ubwo Nyina yari amutwite yibwiraga ko azabyara umuhungu akamwita Kevin, ndetse agaragaza ko atakuriye mu buzima bwiza bw’abakire nk’uko benshi babitekereza.

Yabigarutseho mu gitabo yise “More than a Crown” kizasohoka muri uku kwezi k’Ugushyingo, aho kigaruka ku buzima bwe busanzwe, ubwo kuba Nyampinga w’u Rwanda, ibanga ryo kutitinya ndetse n’ibindi byafasha abana b’abakobwa.

Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibiri muri paji icyenda za mbere zagiye hanze mu gitabo "More than a Crown" biteganyijwe ko Miss Nishimwe Naomi azashyira hanze ku wa 14 Ugushyingo 2025.

Muri iki gitabo kigizwe n’amapaji 184, Nishimwe Naomie yavuze ko igihe kimwe umuntu yanditse ku rubuga rwa X amuvugaho agira ati “Bariya bana bo mu bakire nta bibazo baba barahuye na byo”, ndetse ibyo byamusekeje cyane, amarira akazenga mu maso akibibona.

Ati “Naraturitse ndaseka amarira anzenga mu maso nkibona iyo ‘tweet’. Iyaba bari babizi. Navutse neza kandi vuba, icyakora Isi nisanzeho ntiyari shyashya.”

Ni ho yahereye aterura inkuru ye iri muri iki gitabo, avuga ko nyina yamaze amezi icyenda abwira umuhisi n’umugenzi ko akana gatera utugeri mu nda atwite, ari agahungu ndetse akavuga ko inda ye itamuruhije nk’iy’abavandimwe be Kathia na Brenda.

Ati “Iyo abaturanyi babazaga mama wanjye izina azanyita, yaramwenyuraga akavuga ko ari ibanga rya papa gusa. Yatangiye kwitegura agura utwenda tw’abana tw’ubururu, kuboha udusogisi na twa ‘noeud’ two kuzanyambika, ashyira byose mu gikapu cyanditseho “Baby Boy” (Umwana w’Umuhungu), arafunga. Bari barateganyije ko izina nzahabwa ari Kevin.”

Nishimwe warushinze mu mpera za 2024, yagaragaje ko azwiho gutungura benshi kubera gukora ibintu uko batari babyiteze ahubwo akabikora mu buryo bwe.

Ati “Naje mu Isi nkora ibintu mu buryo bwanjye. Izina ryanjye ryagombaga kuba Kevin, ariko nitwa Naomie Nishimwe. Hari umugani udasanzwe wa Kinyarwanda uvuga ngo “So ntakwanga akwita nabi, ariko igisobanuro cya Nishimwe kirumvikana. Imana nishimwe. Nubwo natangiye ubuzima ntenguha ababyeyi, izina bampaye ryatumye menya ko bazankunda kandi bakanshyigikira mu nzira yose nzacamo.”

Naomi yagaragaje ko atakuriye mu buzima bwiza nk'uko benshi babitekereza
Naomie Nishimwe (ubanza ku ruhande rw'ibumoso), yavuye imuzi iby'inkuru ye y'ubuzima kuva bamutwite kugeza uyu munsi amaze kuba umugore w'ikirongore

Se wa Nishimwe yinjiye mu gisirikare akiri muto, mbere y’uko umwana we w’imfura Kathia avuka mu 1996. Icyo gihe ibikomere byari bikiri bibisi ku Rwanda rwari ruri gusohoka mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze imyaka ibiri ihagaritswe.

Igihugu cyari cyarahindutse umuyonga, amahoro arambye ataragerwaho, abarokotse jenoside bagendana intimba, umubabaro n’ishavu barihebye batazi uko ahazaza hazamera.

Imiryango yari ikigerageza gushakisha niba hari abayo barokotse, bashakisha mu nzu zahinduwe umukara n’imyotsi nyuma yo gutwikwa, bagerageza gusana inyubako zasenywe ari na ko barwana no kongera kugira icyizere cy’ubuzima.

Nishimwe avuga ko Se wagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, atabaga ari hafi ya Kigali, kandi ni ho bo bakuriye. Yabaga akora akazi ko gufasha imiryango kongera kubonana no kwiyubaka nubwo byamusabaga gusiga umuryango we.

Ati “Kathia ni byo bihe by’ingume yavukiyemo. Kuza kwe mu Isi byabaye mu bihe bikakaye, ariko kandi ibihe by’ubudaheranwa ku buryo n’uyu munsi nkibimubonamo uyu munsi.”

Kwimura abasirikare aho bakorera akenshi bifata ibyumweru, rimwe na rimwe amezi, ndetse icyo gihe nta telefoni zari zihari kandi nta buryo bwo kohereza amafaranga mu rugo bwashobokaga.

Nishimwe avuga ko ibyo byatumaga batabona Papa wabo kenshi, ntiboroherwe no kumenya niba Papa ameze neza.

Ati “Iyo twabaga dushaka kumenya amakuru, twayakuraga kuri sogokuru. Mu buryo butangaje, sogokuru yabaga azi umuntu, uzi undi muntu uri hafi y’aho papa yabaga ari gukorera, uwo muntu akaba ari we wohereza ubutumwa cyangwa ibaruwa igira iti ‘Ubwire umugore wanjye ko amafaranga azatinda uku kwezi. Usuhuze abana banjye’.”

Yagarutse kandi ku mibereho igoye we n’umuryango we banyuzemo muri icyo gihe, aho nta biryo bihagije babaga bafite mu rugo.

Ati “Byari ibisanzwe kurya ntuhage. Byari ibisanzwe gutinda kwishyura amafaranga y’ishuri cyangwa byose ukabibura. Noheli ni kimwe mu bihe Mama yaguriraga buri wese imyambaro mishya. Inkweto imwe, ipantaro imwe, cyangwa ikanzu. Twashoboraga gutegereza umwaka wose, tuzi ko iyo mpano idasanzwe izaza.”

“Yego ni ko bimeze, umuryango wanjye wanyuze muri byinshi. Twahuye na byinshi mu buryo butandukanye. Abaturanyi banjye, inshuti zanjye, buri wese wari iruhande rwanye, twese ntitwari tworohewe.”

Naomie Nishimwe yatanze umusogongero ku gitabo yise "More Than A Crown" yitegura kumurika ku mugaragaro muri uku kwezi kwa Ugushyingo 2025

Icyo gihe gihe, umuryango wa Nishimwe Naomi wabaga mu nzu y’ikigo cya gisirikare, ifite imbuga yari ihagije irimo ibiti by’imyembe, indabo nyina yakundaga n’imboga, ndetse n’umwanya wo gukiniramo. Gusa kuri Nishimwe, ngo ibyo ntibyari ubukire.

Ati “Bishobora kumvikana nk’ubukire. Ariko icyo gihe ubutaka bwari buhendutse, kandi imiryango imwe n’imwe yari ifite ubutaka bunini. Kugira ubutaka bunini ntabwo byari bivuze kugira agatubutse kuri banki. Icyo gihe twari dufite ahantu hanini ho gukinira ariko nta biryo bihagije byo kurya ngo duhage.”

Nishimwe yavuze kandi ko abana batanu ari bo Kathia, Brenda, Naomie, Tresor na Keilla, iyo umwe muri bo yashakaga igikapu cyo kujyana ku ishuri cyangwa inkweto, nyina yaricaraga akababwira ati “Ibyo ntabwo byihutirwa muri aka kanya”.

Icyihutirwaga icyo gihe ngo cyari icyizere, kubambika ndetse bakabona n’ibyo kurya n’amafaranga y’ishuri, ibindi bikaza ari inyongera.

Nishimwe yavuze ko nyina yakundaga kubajyana ku kazi ke aho yakoraga kuri Radio Umucyo, yari radiyo nshya ya Gikirisitu icyo gihe ndetse byari amahirwe iyo iwanyu babaga bafite akazi bakakubonera iby’ingenzi.

Ati “Iyo Mama yabaga ari kudukorogera igikoma yatubwiraga ko “‘Yesu ni we muti w’ibanze, hagakurikiraho kujya kwa muganga. Ibindi byose biza nyuma’. Hari uwarwaye? Senga. Ntitwabonye ibyo kurya bya nijoro? Senga.”

Uhereye ibumoso hari Miss Naomi, Brenda, Kellia na Kathia ndetse n'umubyeyi wabo

Nishimwe Naomie yavutse Se yagiye kureba umukino wa APR FC

Muri iki gitabo, Nishimwe yashimangiye ko batigeze babaho mu buzima buhenze icyo gihe, ndetse bagobotswe n’Isoko rya AFOS (Armed Forces Shop) ryabafashaga kuri byose bakeneraga mu rugo ku giciro gito.

Ati “Ntabwo nabyumvaga nk’umwana, bwari ubuzima busanzwe. Ariko nsubije amaso inyuma nkareba “iby’ingenzi n’ibindi byinshi” Abanyarwanda benshi muri twe twakeneraga, namenye neza uburyo ryadufashije ndetse n’indi miryango yabayeho mu mutuzo.”

Yakomeje avuga ko umunsi umwe, nimugoroba ubwo nyina yari amutwite, Se yari yaruhutse ariko yagiye i Nyamirambo gufana ikipe ye yakundaga ya APR FC.

Ngo icyo gihe kandi murumuna wa Nyina witwa Nadine na we yari yaje kubasura azamara icyumweru kimwe. Ni bwo yagiye ku bise bya mbere, abona isuha iramenetse, yikinga igitenge, nta kindi atekereje ahamagara imodoka ya taxi mu baturanyi.

Ati “Muri uwo mugoroba yabwiye uwari utwaye imodoka ngo “CHUK Hospital. Mana yanjye, tuguruke.” Mama yari yafashe kuri cya gitenge yakomeje asaba Imana guhumeka. Icyo gihe Papa yari yatangiye kuva muri Stade i Nyamirambo, anyura mu bafana yihuta ndetse n’ikipe ye yatsinze, yitegura indi ntsinzi iri hafi kuza.”

Se yahagaritse moto yizeza umumotari ko aza kumukubira kabiri ayo amwishyura naramuka yihuse cyane mu mihanda y’igitaka. Banyura mu mihanda ya Kigali, banyura mu biti byari hafi y’umuhanda n’abacuruzi hafi aho, banyura mu bana barimo bakina ya mipira ya karere.

Ati “Amaboko ya Papa yari afashe ku ntebe ya moto yakomeje cyane kugira ngo yirinde impanuka kandi bihute. Imihanda ya Kigali ntabwo yarimo kaburimbo. Akihagera inkweto ze zari zahinduye ibara kubera ivumbi, ishati yo yari ayifite ku rutugu afite n’icyuya cyinshi.”

Nshimwe avuga ko Se yasimbutse kuri moto, atambika mu kirongozi cy’ibitaro atazi neza aho ari.

Ati “Ikirongozi cy’ibitaro cyanukagamo imiti. Yihanaguye icyuya mu gahanga akoresheje ukuboko, ahumekera hejuru, asunika urugi rw’aho ababyeyi byararira nk’uwari uhagereye igihe. Gusa yari yakererewe cyane, cyangwa se yahageze mu gihe gikwiriye, bitewe n’uburyo ubibona.”

Nyina wa Nshimwe yari aryamiye imisego y’ubururu, imisatsi ye migufi yuzuye ibyuya by’umunaniro, mu gihe Tantine Nadine yamuhanaguraga mu maso buhoro buhoro.

Ati “Mu biganza bye, uwari mu biringiti by’ibitaro, yari njye. Nari muto, nsakuza, nk’aho ari bwo nkihagera. Birumvikana ko ntari Kevin! Umuforomokazi yarasetse, agira ati ‘Umugore wawe ntiyatindijemo Afande. Yasunitse rimwe, umukobwa wawe aba araje.’”

Yakomeje agira ati “Papa yegereye imbere, agihumekera hejuru, afata ikiganza cya mama buhoro, aravuga ati “Niba yihuse gutya aza”, abivuga amwenyura gake, “Reka dusenge azajye agabanya rimwe na rimwe.”

Nishimwe avuga ko “Iryo sengesho ntiryigeze risubizwa.”

Ati “Mama akunda kuvuga ko nasohotse nk’isasu kandi n’ubu mvuga nka machinegun. Papa yampimbye Mubu, bivuga umubu mu Kinyarwanda, kubera ko uburyo amagambo yanjye yakwiraga inzu yose, yewe n’iyo abandi bose baryamye. Izina ryarafashe. N’ubu abo dufitanye isano baransuhuza bagira bati “Mubu wacu”, ndetse ijwi ryo mu buto riransetsa cyane.”

Naomie Nishimwe ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda mu 2020
Muri iki gitabo Nishimwe avuga ko mu buzima bwe ashyira imbere kubaho mu buryo bwe atagendeye ku bandi
Mu mwaka ushize ni bwo Miss Naomie Nishimwe yashyingiranywe na Michael Tesfay ukomoka muri Ethiopie mu birori by'agahebuzo i Rusororo
Couple ya Naomi na Michael iri mu zikunzwe na benshi mu Rwanda
Miss Nishimwe Naomi n'umugabo we
Miss Nishimwe Naomi ni umwe bagore n'abakobwa bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda
Naomie Nishimwe n'umugabo we bakunda kwitabira ibikorwa bitandukanye bibera muri BK Arena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages