Keza Joannah yavuze ku mpano ye yavumbuwe ari muri Miss Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Nzeri 2020 saa 03:30
Yasuwe :
0 0

Miss Bagwire Keza Joannah ni umwe mu bakobwa bamenyekanye muri Miss Rwanda ya 2015, yegukanye ikamba rya Nyampinga w’umuco. Kuri ubu ni umwe mu banyamakuru bagezweho kuri KISS FM, ifatwa nka radiyo ya mbere mu myidagaduro mu Rwanda.

Bwa mbere, Keza yahishuye ko impano ye mu itangazamakuru yavumbuwe na Uncle Austin wumvise ijwi rye ari gusubiza abari bagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda mu 2015.

Uncle Austin wari hafi ubwo twagiranaga ikiganiro na Keza nawe ahamya ko koko ariwe wavumbuye impano y’uyu mukobwa.

Uncle Austin ati” Ni njye wamuhamagaye kuri KISS FM, ubundi ubusanzwe namwumvise akiri muri Miss Rwanda. Numvise ijwi numva yavamo umunyamakuru mwiza, narabimubwiye ntiyahita abyumva, ndamureka mubwira ko nabyumva azamenyesha.”

Keza yavuze ko usibye kuba Uncle Austin yaravumbuye n’impano ye ari nawe wamuhamagaye ngo ajye gutangira akazi kuri KISS FM.

Uncle Austin yavuze ko yashidutse atakibona uyu mukobwa kuri RBA (aho yakoraga mbere) amubaza uko byagenze, ahita amubwira ko kuri KISS FM hari umwanya. Uko niko Keza yinjiye mu ikipe y’abanyamakuru ba KISS FM.

Keza yakuze akunda itangazamakuru, urukundo rw’uyu mwuga aruvoma kuri nyirarume Rurangwa Jean Marie Vianney, wabaye umunyamakuru ukomeye.

Keza mu 2018 yinjiye mu itangazamakuru yimenyereza umwuga muri RBA, aha aza kuhava mu 2019 ubwo yerekezaga kuri KISS FM.

Uyu mukobwa akora mu biganiro bitandukanye, by’umwihariko “Girls talk” kiba kuva ku wa mbere kugeza ku wa Gatanu saa mbiri z’ijoro.

Mu Ukuboza 2018, yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ibaruramibare yakuye muri Mount Kenya University.

Bagwire yamamaye ubwo yari muri Miss Rwanda mu 2015. Mu Ugushyingo 2015 nabwo yongeye kuvugwa ubwo yegukanaga ikamba ry’Igisonga cya Kane muri Miss Heritage Global mu 2015, aho yari ahanganye n’abakobwa 44 bo mu bihugu bitandukanye.

Aya marushanwa yabereye i Johanesbourg muri Afurika y’Epfo, ku wa 15 Ugushyingo 2015 ikamba ryegukanwa na Ziphozinhle Ntlanganiso wo muri Afurika y’Epfo.

Kurikiran ikiganiro twagiranye na Keza Joannah

Mu Ukuboza 2018, Keza yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ibaruramibare yakuye muri Mount Kenya University
Uncle Austin niwe wumvise ijwi rye ari gusubiza abari bagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda mu 2015, abona ko ashobora kuvamo umunyamakuru mwiza
Miss Bagwire Keza Joannah ni umwe mu banyamakuru bagezweho kuri KISS FM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .