Uyu ni umushinga w’ubufatanye hagati ya RAI (Rwanda Arts Initiative), Umujyi wa Kigali na Minisiteri y’ Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.
Kigali Triennial ifite intego zo kumurikira amahanga abahanzi bo mu Rwanda no gukurura abashoramari, abatunganya ibihangano, ibigo by’itangazamakuru n’ibya muzika mpuzamahanga kuza ku isoko ry’u Rwanda.
Khadja Nin wakunzwe na benshi mu ndirimbo zirimo “Sambolera Mayi Son” na “Wale Watu”, yahuje imbaraga n’abarimo Hervé Twahirwa mu gukora uyu mushinga kuri muzika nyarwanda no mu bindi bice bitandukanye.
Uyu muhanzikazi yatangarije The New Times ko azaba ari muri iki gikorwa cy’iminsi icumi, kizatangira ku wa 16 kugeza kugera 25 Gashyantare 2024 kikaba buri nyuma y’imyaka itatu.
Ati “Ndi hano mu rwego rwo gutanga amahirwe ku bahanzi bo mu Rwanda n’ahandi muri Afurika tuzahagera, si mu Rwanda. Aba bantu turi gukorana buri nyuma y’imyaka itatu bazajya bazana n’ibigo bikomeye mu bijyanye na muzika, aba-Producers mpuzamahanga, gake gake uru ruganda ruzagenda rurushaho gukura kandi rukomere.”
“Ni ikintu njye n’abo dukorana tugomba kwitaho , iyo mbona aba bahanzi bo muri Nigeria n’ahandi baza gutaramira inaha binyereka urundi rwego dukeneye kugeraho. Inzozi zanjye ni ukubona umuhanzi wo mu Rwanda ajya kuririmba muri Nigeria akandi bizaza niyo mpamvu turi hano.”
Khadja Nin yizera ko inganda z’umuziki nyafurika zishoboye ndetse ko abahanzi bashobora kurenga imipaka y’ibihugu byabo, gusa abasaba guhora bazirikana ko hari barumuna babo babategereje kandi nabo babakeneye.
Yavuze ko umunsi umwe Isi izatungurwa no kubona impanzo ziri mu buhanzi babanyafurika kuruta uko babona mu ishusho y’abantu batishoboye cyangwa batera imbere bakibagirwa iwabo.
Kadja Nin yemera ko kuba umunyamuziki mwiza bidasaba ko uhindura uwo uri we.
Aha yitanzeho urugero, avuga ko agitangira kuririmba bamusabye ko aririmba mu Gifaransa ariko arabyanga bitewe n’uko atari rwo rurimi yisangamo cyangwa rwatuma abasha kugaragaza ikimurimo binyuze mu muziki.
Nubwo hari ibibazo byinshi muri muzika nya Rwanda, Khadja Nin wageze ku ntsinzi mpuzamahanga, afite icyizere cy’ejo hazaza heza h’inganda z’umuziki mu Rwanda.
Ashishikariza abahanzi bakizamuka gukomeza kuba abizerwa mu bikorwa byabo by’ubuhanzi no kugira umwimerere mu byo bakora.
Bivugwa ko uyu mushinga uzahuriza hamwe abahanzi 150 bavuye mu bihugu 30 by’Afurika, Uburayi, Asia n’ahandi bagera kuri 200 bahagagariye ibigo n’ibihugu bitandukanye.
Ibikorwa bya “Kigali Triennial” bizatangirira Camp Kigali , bikomereze , Kigali Car Free zones, Century Cinema , Kandt House, Hotel Mico, Marriott Hotel na BK Arena.
Hanze ya Kigali bazagera i Rubavu ku nkengero z’ikiya cya Kivu n’i Musanze ahitwa Ikinyugunyugu Arts Center, Paradise Island, n’ahandi hazatangazwa mu minsi iri imbere, igihe ndetse n’amatariki.
Ibigo bizitabira iki gikorwa birimo Avignon Festival, Univeral Music, Empire, YouTube, Spotify, Lincoln Center, Columbia University, National Theater of Belgium, Theater of the city of Paris, Théatre national de Chaillot na Humboldt Forum-Berlin.
Hazaba kandi hari ibitangazamakuru nka TV5, France 24, RTBF, le Soir, Le Point, New York Times, Forbes Africa, le Monde, La Croix, Les Échos, BBC, VOA , RFI, n’ibindi.
Ibyo wamenya kuri Khadja Nin winjiye mu muziki nyuma y’urupfu rw’umugabo we
Khadja Nin yavukiye i Burundi mu myaka 64 ishize akurira muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ni umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo.
Avuga ko umuziki wamuhinduriye dore ko ku myaka 22 ubwo yari imfubyi , umubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu w’imyaka itatu ari kure yo mu rugo iwabo aba iburayi aho yari yasanze umugabo we nibwo yinjiye mu muziki.
Ati “Sinarinziko nzakora umuziki mu buryo bw’umwuga ntibyari mu nzozi zajye , mu myaka yacu kuba umuhanzi ni ibintu bitari byoroshye urebye kubijyanye no kumenyekanisha ibihangano, studio zari nke cyane, nta shusho ngari y’umuziki yari ihari, byari bimeze nk’ibidashoboka.”
“Gusa hano mu Rwanda muri iki gihe mufite byose kandi ni umugisha , mbere twe wasangaga turi kumva imiziki y’imahanga ya Miriam Makeba , James Brown ,Tina Turner.”
Uyu muhanzikazi washyigiwe afite imyaka 18 inzozi ze kwari ukuba umubyeyi n’umugore ufite umuryango wishimye.
Kwinjira mu muziki kuri we byabaye nk’amahirwe ya kabiri nyuma yo guhura n’umucuranzi w’umubiligi, producer Nicolas Fiszman, mu 1985.
Yakomeje agira ati “Umuziki ntabwo wari mu zubima bwanjye nahuye n’umunyamuziki w’umubiligi Nicolas Fiszman, dutangira gake gake sinzi ngo nakubwira ngo twatangiye umuziki dute.”
“Nahuye n’umugabo wanjye mfite imyaka 17, nshyingirwa mfite imyaka 18, ku myaka 19 narimaze kwibaruka umwana w’umuhungu , nari muribyo kugeza ubwo yitabaga Imana mfite 22.”
“Yapfiriye i Burayi nari muto sinamenyereye aho hantu nahisemo kuhaguma , nkora imirimo itandukanye nshakisha imbereho iyo ukennye ugerageza gukora imirimo irenze umwe ushakisha.”
Nyuma yo guhura na Nicolas Fiszman batangiye bandika indirimbo , bakora 12 bazijyana mu kigo cya muzika BMG bishimira ibihangano bye bari mu Giswayile.
Mbere bamubwiraga ko igifaransa aricyo cyiza ariko ahitamo kuririmba mu giswahili bitewe n’uko aricyo cyamworoheraga mukuririmba agaragaza iki muri ku mutima.
Ikintu kimuhora mu ntekerezo ni uburyo umuziki watumye ahura na Nelson Mandela akamuririmbira indirimbo yamukoreye ndetse agahura na Micheal Jackson mu buryo atatekerezaga.
Uyu muhanzikazi yakoze muzika mu gihe cy’imyaka icumi nyuma aza kuwuhagarika bitewe n’impunduka zaje mu muziki zihabanye n’ibyiyumvo bye.
Yaciwe intege n’uburyo inganza z’umuziki zahindutse zikita ku mafaranga gusa kuruta ubuhanga bw’ubuhanzi n’impano.
Usibye kuba ari umunyamuziki mwiza, yanabaye umwe mubari bagize akanama nkemurampaka mu iserukiramuco rya sinema Cannes Film Festival 2018.
Khadja Nin w’imyaka 64 ni umugore wa Jacques Bernard w’imyaka 74 benshi bazi nka Jacky Ickx wamamaye nk’umuhanga mu masiganwa y’imodoka.
Uyu Jacky Ickx yatsinze inshuro esheshatu irushanwa rya ‘24 Hours of Le Mans’ byanamugize uwa kabiri waryegukanye inshuro nyinshi mu mateka.
Jacky Ickx yatsindiye inshuro umunani Formula one, anabasha kugera kuri ’Podium’ y’iri rushanwa inshuro 25.
Kurikira ikiganiro kirambuye
Umva “Sambolera Mayi Son” indirimbo yatumye Khadja Nin yamamara cyane muri muzika kuva mu 1996
Umva “Wale Watu” imwe mu ndirimbo zatunguye Khadja Nin mu rugendo rwe rwa muzika



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!