00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Khalifan Govinda yifashishije abahanzi batandatu mu ndirimbo ivuga ibigwi FPR Inkotanyi (Video)

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 18 June 2024 saa 01:29
Yasuwe :

Umuraperi Khalifan Govinda yahurije hamwe abahanzi bakunzwe barimo Masamba Intore, Marina, Fireman, Tom Close, Uncle Austin na The Nature, bakora indirimbo yitwa ’Igikumwe’ yashibutse ku gitekerezo cya Nyina wamubwiye ko akwiriye gukora indirimbo ivuga ibigwi Perezida Paul Kagame.

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Yeweeh, mu gihe amashusho yayo yafashwe na Ab Godwin.

Abahanzi barindwi bari muri iyi ndirimbo, bagiye bahurira ku byiza u Rwanda rwagezeho birimo ibikorwaremezo, uburezi kuri bose, guteza imbere Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye, byose bigizwemo uruhare n’imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Khalifan Govinda yavuze ko izina ry’indirimbo "Igikumwe" ryavuye ku buryo Abanyarwanda batora bakoresheje igikumwe ndetse igitekerezo yagihawe n’umubyeyi we.

Ati ”Igitekerezo cyavuye ku mubyeyi wanjye witwa Nyiramanzi Vestine, akunda cyane Perezida Kagame Paul. Ni umubyeyi ukunda igihugu, adutoza gukunda igihugu, rimwe twari twicaye arambwira ngo ko hagiye kuba amatora kuki wowe nta ndirimbo urakora ivuga ibigwi bya Perezida?”

Khalifan Govinda yasobanuye ko kuba indirimbo irimo umuhanzi mushya witwa The Nature ari amahirwe yahawe kuko akeneye kugira aho agera.

Ati "The Nature ni umuhanga kandi akeneye ko Abanyarwanda bamumenya. Fireman arapa neza kandi dusanzwe dufitanye indirimbo yitwa ’Uvutse ni nde’. Uncle Austin na Marina baryoshya indirimbo kandi mwibukeko twakoranye indirimbo yitwa ’Too Much’ naho Tom Close nari mfite inzozi zo kuzakorana na we indirimbo.”

Uyu muhanzi yashimiye Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukurarinda wamufashije bakabona aho gufatira amashusho harimo Stade Amahoro no muri Kigali Golf.

Ati "Umuntu udakunda RPF Inkotanyi yaba adakunda igihugu. Ufashe Stade Amahoro yo mu 1994 na Amahoro Stadium y’ubu wabona ko habayeho kongera kuvuka kw’igihugu. Twubake u Rwanda rw’Abanyarwanda, ubumwe bube umusingi, urebye imihanda, ukareba BK Arena n’ibindi wahita ubona ko dukwiriye gutora Paul Kagame.”

Abahanzi barindwi bakunzwe bakoze indirimbo ivuga ibigwi bya RPF Inkotanyi
Amahoro Stadium yafatiwemo amashusho y'indirimbo 'Igikumwe'
Masamba Intore aganira na Tom Close, Fireman na The Nature
Masamba Intore na Uncle Austin bahuriye mu ndirimbo ya Khalifan Govinda
Uko byari bimeze mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo Igikumwe
Marina, Uncle Austin, Tom Close, The Nature na Fireman mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo yitwa Igikumwe
Byari ibyishimo mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo Igikumwe
Hari amashusho kandi yafatiwe kuri Kigali Golf Course
Iyi ndirimbo irimo abahanzi bakunzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages