Ibi byatangiye kuvugwa mu minsi mikuru isoza umwaka, nyuma y’uko abafana babonye izina rya Tristan Thompson ryongeye kugaragara kuri ‘gateau’ ikozwe mu ishusho y’inzu umuryango wa Kardashian-Jenner, wakoze wizihiza iminsi mikuru ya Noheli.
Kuri yo nzu kandi hari handitse amazina y’abandi bantu bari mu mibanire n’abagize uyu muryango, barimo umukunzi wa Kylie Jenner, Timothée Chalamet, ndetse n’umugabo wa Kourtney Kardashian, Travis Barker.
Gusa, ubwo umwe mu bafana yagiraga impungenge maze akabigaragaza mu butumwa yashyize ku ifoto Khloé yashyize kuri Instagram ku munsi wa Noheli, yamusubije ahamya ko nta mubano w’urukundo afitanye na Tristan Thompson.
Uwo mufana yagize ati “Ndabona izina rya Tristan riri ku nzu ya ‘gateau’, sha ntazahinduka. Witonde.” Khloé amusubiza ati “Ni se w’abana banjye kandi azahora ari umwe mu bagize umuryango wacu. Urakoze ariko nyizera, abana banjye ni bo baza imbere ya byose, iteka ryose. Noheli nziza.”
Ubutumwa bw’uyu mufana bwagarukaga ku mateka y’ubusambanyi bwa Tristan Thompson mu gihe yamaze mu mubano na Khloé Kardashian.
Khloé na Tristan batangiye gukundana mu 2016, mu 2018 batangaza ko bitegura kwibaruka imfura yabo y’umukobwa. Gusa mbere y’iminsi mike ngo Khloé abyare, amashusho ya Tristan ari kumwe n’undi mugore yarasakaye, bituma umubano wabo uhungabana bikomeye.
Nubwo Khloé yari yababajwe cyane n’iyo myitwarire, Tristan yari ahari igihe yibarukaga umukobwa wabo True, ku wa 12 Mata 2018. Nyuma y’aho, bongeye kwiyunga nubwo umuryango wa Khloé utabishakaga.
Mu 2019, bongeye gutandukana nyuma y’uko Tristan ashinjwe gusomana na Jordyn Woods wari inshuti ya Kylie Jenner. Bongeye kwiyunga mu 2020, ariko mu 2021 bongera gutandukana nyuma y’uko undi mugore witwa Sydney Chase yemeje ko yakundanye na Tristan.
Mu mpera za 2021, Khloé yongeye kumusubiza, avuga ko yari yarahinduye imyitwarire ndetse atangiye kwivuza mu mitekerereze. Icyakora, muri uwo mwaka, Tristan yongeye gufatirwa mu busambanyi, nyuma y’uko umutoza w’imyitozo ngororamubiri Maralee Nichols amushinje kumutera inda, ndetse Tristan akaza kubyemera.
Ibyo byatumye Khloé yongera gutandukana na we, nubwo byaje kumenyekana ko bombi biteguraga kwakira umwana wa kabiri binyuze mu mubyeyi w’abatwitiye, inda yari yaratwiswe mbere y’ayo makuru.
Khloé Kardashian na Tristan Thompson bibarutse umwana wabo wa kabiri, w’umuhungu bise Tatum, ku wa 28 Nyakanga 2022. Kugeza ubu, bombi bavuga ko nta mubano w’urukundo bafitanye, ahubwo ko bafatanya inshingano zo kurera abana babo mu bwumvikane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!