00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kidum agiye kongera gutaramira i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 September 2019 saa 10:51
Yasuwe :

Umuhanzi Kidum uri mu bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, yasubitse gusubira muri Kenya ari naho aba, ngo abanze akore igitaramo kizabera i Kigali mu mpera z’iki cyumweru.

Ku wa 31 Kanama 2019 Kidum yaririmbye mu gitaramo cyo gutaha ku mugaragaro akabyiniro ka White Club gaherereye Kimironko, ataramira abantu barenga 300 bitabiriye.

Yagombaga gusubira muri Kenya kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Nzeri 2019, ariko asubika uru rugendo mu buryo butunguranye ngo abanze akore ikindi gitaramo.

Kidum yabwiye IGIHE ko atasubiye muri Kenya nyuma yo gusabwa kongera gutaramira i Kigali n’uwari wamutumiye mu gitaramo yakoze mu mpera z’icyumweru gishize.

Ati "Nagombaga gusubira muri Kenya, ndangije gupakira imyenda yanjye ngiye gutanga urufunguzo rwa hoteli, nakiriye telefoni y’umuyobozi wa White Club wansabye ko naba ndetse tukaganira.”

"Nyuma yo kuganira, yamenyesheje ko akeneye ko nguma i Kigali nkazataramira abakunzi b’umuziki basohokera iwe kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2019. Aha yambwiye ko mu by’ukuri hari abakunzi b’umuziki basohokera iwe babimusabye cyane ko ngo ku cyumweru tariki 31 Kanama 2019 ubwo nahataramiraga ngo hari abatarabashije kuhagera kubera ko bwari buke bajya mu kazi.”

Iki gitaramo kizaba tariki 6 Nzeri 2019 muri White Club Kimironko, aho kwinjira bizaba ari 5000frw mu myanya isanzwe na 10000 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Abafana bari bitabiriye igitaramo Kidum aherutse gukorera i Kigli
Igitaramo cya Kidum i Kigali cyashimishije abakunzi ba muzika
Kidum mu gitaramo yakoreye i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages