00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kidumu agiye kuza i Kigali gushimira Imana imyaka 30 amaze mu muziki

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 9 October 2014 saa 07:49
Yasuwe :

Nimbona Jean Pierre uzwi cyane mu muziki nka Kidumu Kibido Kibuganizo yateguye igitaramo gikomeye mu Rwanda aho azaba ashimira Imana imyaka 30 amaze akora umuziki adatsitara udutsinsino.
Iki gitaramo azakora mu Gushyingo 2014, Kidum ngo azaba anizihiza isabukuru y’imyaka 40 amaze avutse.
Kuba yarahisemo kuza gukorera iki gitaramo gikomatanya ibi bikorwa byombi mu Rwanda, Kidumu ngo afata iki gihugu nk’urugo rwa kabiri nk’uko akunda kubigarukaho mu itangazamakuru. Kidumu yabwiye IGIHE (…)

Nimbona Jean Pierre uzwi cyane mu muziki nka Kidumu Kibido Kibuganizo yateguye igitaramo gikomeye mu Rwanda aho azaba ashimira Imana imyaka 30 amaze akora umuziki adatsitara udutsinsino.

Iki gitaramo azakora mu Gushyingo 2014, Kidum ngo azaba anizihiza isabukuru y’imyaka 40 amaze avutse.

Kuba yarahisemo kuza gukorera iki gitaramo gikomatanya ibi bikorwa byombi mu Rwanda, Kidumu ngo afata iki gihugu nk’urugo rwa kabiri nk’uko akunda kubigarukaho mu itangazamakuru.

Ubwo Kidum aherutse gukorera igitaramo mu Rwanda

Kidumu yabwiye IGIHE ko afite itsinda ry’abashinzwe gutegura iki gitaramo i Kigali ndetse ngo yiteguye kuzabona umubare munini w’abafana dore ko anasanzwe akunzwe na benshi mu Rwanda.

Ahmed Pacifique, ureberera inyungu za Kidumu mu Rwanda, yavuze ko iki gitaramo ari kimwe mu byo umuhanzi we yashyizemo ingufu zikomeye mu rwego rwo kuzakora ibitandukanye n’ibyo yakoreraga abafana kugira ngo bazarusheho kuryoherwa n’umuziki.

Ati “Akunda kubigarukaho, hano mu Rwanda ahafata nko mu rugo iwabo ha kabiri. Nubwo i Burundi yahavukiye kandi akaba afiteyo abantu benshi, yubaha kandi akunda abafana be b’i Kigali. Yavuze ko iyi sabukuru y’imyaka 40 amaze avutse na 30 amaze mu muziki agomba kuza kuyizihiza ari kumwe n’Abanyarwanda”

Akomeza agira ati “Kidumu afite album nyinshi ziriho indirimbo z’Imana. Zose azaziririmba mu rwego rwo gushimira Imana, imyaka 30 akora umuziki si bose babasha kubigeraho bagikunzwe nk’uko bimeze kuri Kidum.”

Muri iki gitaramo, Kidumu azaba afatanyije n’abahanzi Nyarwanda bakunzwe i Kigali, abo yagiye akorana na bo indirimbo n’abandi b’inshuti za Kidum bakomeye bashobora kuzakigaragaramo mu buryo butunguranye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages