00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kidum, Knowless, Chameleone,Neza, Diamond na Dr Claude mu gitaramo i Toronto

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 10 September 2014 saa 04:43
Yasuwe :

Igitaramo cyagombaga guhuza Kidum, Knowless, Juliana Kanyomozi , Diamond na Dr Claude muri Canada muri Kanama 2014 kigasubikwa, cyimuriwe ku itariki ya 27 Nzeri 2014 mu mujyi wa Toronto.
Juliana Kanyomozi wagombaga kwitabira iki gitaramo ntibimukundire kubera ibyago yagize byo gupfusha umwana, yasimbujwe Chameleone. Nk’uko bigaragara ku mpapuro zamamaza iki gitaramo, mu bahanzi bazaririmba hiyongeyemo umunyarwandakazi Neza Da Songbird usanzwe ukorera umuziki we muri Canada. Nyuma (…)

Igitaramo cyagombaga guhuza Kidum, Knowless, Juliana Kanyomozi , Diamond na Dr Claude muri Canada muri Kanama 2014 kigasubikwa, cyimuriwe ku itariki ya 27 Nzeri 2014 mu mujyi wa Toronto.

Juliana Kanyomozi wagombaga kwitabira iki gitaramo ntibimukundire kubera ibyago yagize byo gupfusha umwana, yasimbujwe Chameleone. Nk’uko bigaragara ku mpapuro zamamaza iki gitaramo, mu bahanzi bazaririmba hiyongeyemo umunyarwandakazi Neza Da Songbird usanzwe ukorera umuziki we muri Canada.

Nyuma y’igitaramo kizabera Toronto, Diamond na Neza Da Songbird bazakorera ikindi gitaramo mu mujyi wa Montréal.

Chameleone yasimbuye Juliana

Dr Claude wamaze kubona Visa ya Canasa yabwiye IGIHE ko yiteguye iki gitaramo ndetse yizeye ko bitarenze iki cyumweru mugenzi we Knowless azaba yababonye ibyangombwa bombi bakazahaguruka i Kigali ku itariki ya 23 Nzeri 2014.

Dr Claude yagize ati “Njye nditeguye, nta kibazo mfite, ibyangombwa byose narabibonye. Na Knowless ndakeka azabona ibyangombwa iki cyumweru hanyuma tuzajyeyo ku itariki ya 23 Nzeri.Abagiteguye twaravuganye, ni abaturage bo muri East Africa batuye Canada.”

Diamond Platinumz ngo yiteguye iki gitaramo

Kidum na Diamond na bo biteguye kwerekeza muri Canada. Kidum azahaguruka muri Kenya ku itariki ya 22 Nzeri naho Diamond agende kuri 23 Nzeri 2014.

Ibi bitaramo byombi, kimwe kizabera i Toronto ikindi kibere Montréal. Byateguwe na Alberta Afro Events ku nkunga ya JP Construction Contractors LTD.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages