Igitaramo cyagombaga guhuza Kidum, Knowless, Juliana Kanyomozi , Diamond na Dr Claude muri Canada muri Kanama 2014 kigasubikwa, cyimuriwe ku itariki ya 27 Nzeri 2014 mu mujyi wa Toronto.
Juliana Kanyomozi wagombaga kwitabira iki gitaramo ntibimukundire kubera ibyago yagize byo gupfusha umwana, yasimbujwe Chameleone. Nk’uko bigaragara ku mpapuro zamamaza iki gitaramo, mu bahanzi bazaririmba hiyongeyemo umunyarwandakazi Neza Da Songbird usanzwe ukorera umuziki we muri Canada.
Nyuma y’igitaramo kizabera Toronto, Diamond na Neza Da Songbird bazakorera ikindi gitaramo mu mujyi wa Montréal.
Dr Claude wamaze kubona Visa ya Canasa yabwiye IGIHE ko yiteguye iki gitaramo ndetse yizeye ko bitarenze iki cyumweru mugenzi we Knowless azaba yababonye ibyangombwa bombi bakazahaguruka i Kigali ku itariki ya 23 Nzeri 2014.
Dr Claude yagize ati “Njye nditeguye, nta kibazo mfite, ibyangombwa byose narabibonye. Na Knowless ndakeka azabona ibyangombwa iki cyumweru hanyuma tuzajyeyo ku itariki ya 23 Nzeri.Abagiteguye twaravuganye, ni abaturage bo muri East Africa batuye Canada.”
Kidum na Diamond na bo biteguye kwerekeza muri Canada. Kidum azahaguruka muri Kenya ku itariki ya 22 Nzeri naho Diamond agende kuri 23 Nzeri 2014.
Ibi bitaramo byombi, kimwe kizabera i Toronto ikindi kibere Montréal. Byateguwe na Alberta Afro Events ku nkunga ya JP Construction Contractors LTD.



















TANGA IGITEKEREZO