00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kidum umwe mu bagize akanama nkemurampaka muri PGGSS III ni muntu ki?

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 10 July 2013 saa 05:17
Yasuwe :

Amazina asanzwe yitwa Jean Pierre Nimbona ariko amenyerewe ku izina ry’ubuhanzi rya Kidum. Yatwaye kimwe mu bihembo bikomeye muri Afurika cya Kora Awards 2012, atwara n’ibindi bihembo bitandukanye birimo Salax Awards 2011, PAM Awards-inshuro ebyiri, Kilimanjaro Awards-inshuro eshanu, Akeza Award-inshuro ebyiri n’icya East Africa Award-inshuro ebyiri.
Kidum amaze gushyingirwa abagore babiri barimo Francine babyaranye abana babiri. Gusa we afite abana batanu ari bo Afande, Chrispin, Grace, (…)

Amazina asanzwe yitwa Jean Pierre Nimbona ariko amenyerewe ku izina ry’ubuhanzi rya Kidum. Yatwaye kimwe mu bihembo bikomeye muri Afurika cya Kora Awards 2012, atwara n’ibindi bihembo bitandukanye birimo Salax Awards 2011, PAM Awards-inshuro ebyiri, Kilimanjaro Awards-inshuro eshanu, Akeza Award-inshuro ebyiri n’icya East Africa Award-inshuro ebyiri.

Kidum amaze gushyingirwa abagore babiri barimo Francine babyaranye abana babiri. Gusa we afite abana batanu ari bo Afande, Chrispin, Grace, Naomi na Natalie.

Ni umuhanzi ukomeye, akaba n’intumwa y’amahoro, ni umurundi uri mu bazi kuvuza ingoma, umwanditsi w’idnirimbo, umubyinnyi n’umucuranzi. Ubuhanzi bwe abukorera muri Kenya. Yazengurutse ibihugu nka Canada, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Uburayi n’ibindi bihugu byinshi byo muri Afurika.

Ijwi rye n’ibihangano bye bikunzwe cyane hirya no hino mu bihugu bigize Afurika y’i Burasirazuba. Mu gihgu avukamo cy’u Burundi, Kidum afatwa nk’umuhanzi w’icyitegererezo, icyizere n’uw’ubumwe n’ubwiyunge.

Mu Rwanda, Kidum afatwa nk’umwana uri iwabo. Kidum yakoze ibitaramo byagiye bikundwa cyane kandi biba ngarukamwaka mu Rwanda no mu Burundi kuva mu Kwakira 2006 kugeza n’ubu.

Yagiye atumirwa mu bitaramo bikomeye byagaragayemo ibyamamare nka Alpha Blondy na Lucky Dube. Yashimwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, biturutse ku ndirimbo Amosozi. Mu Burundi, yitiriwe izina ry’akabyiniro ry’umuyobozi w’umuziki n’udushya mu buhanzi nyuma y’ibitaramo bikomeye yakoreye i Bujumbura mu Burundi mu mwaka wa 2007.

Uko yagiye asohora ibihangano bye na Band yagiye ashinga


Kuva ku myaka 10 gusa, Kidum yatangiye kumenyekana nk’umukaraza w’ingoma ari naho izina Kidum Kibido ryaturutse kuko yakundaga kuvuza amajerekani n’amadebe yiga kuvuza ingoma.

Mu 1986 yagiye mu itsinda rya Imvumero Band, amarana nabo imyaka itandatu. Mu 1992, Kidum yaje kujya mu itsinda rya Imboneza Band, amaramo umwaka umwe.

Mu 1994 yaje gutangiza itsinda rye yise Electronic Power.

Ubwo mvururu n’umutekano muke utewe na politike byatangiraga gusakara mu Burundi, Kidum yaje guhunga mu 1995, nuko aza no kwinjira mu itsinda ryitwa Hot Rod Band, aho yaje gukorera ubuhanzi bwe kugeza mu 2003.

Mu 1999 yahimbye indirimbo yise ‘Yaramenje’ indirimbo yaje no kwitirirwa Album ye ya mbere yashyize ahagaragara mu 2000.

Mu 2004, Kidum yaje gushinga itsinda rya Boda Boda Band, itsinda n’ubu agikorana naryo.

Mu 2003, Kidum yashyize hanze Album ye ya kabiri yise Shamba. Amaze kuririmba mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w’u burayi harimo u Bwongereza, u Bubiligi n’ahandi.

Mu 2005 Kidum yashyize hanze Album ya gatatu yise “Ishyano”.

Kuva mu 2007, Kidum yatangiye gukora kuri Album ya Kane. Iyi album yagiyeho indirimbo nka "Ubuhamya" n’izindi nyishi yakoranye n’abahanzi batandukanye bo muri Kenya no mu Rwanda yaje kujya hanze irakundwa cyane muri Afurika y’i Burasirazuba.

Kuri ubu Kidum ari gutegura Album ye ya gatanu.

Aheruka gukorana n’abahanzi bakomeye bahataniye ibihembo bya MTV Africa Music Awards barimo Nameless, icyamamare mu bakobwa bafite amajwi meza muri Uganda Juliana Kanyomozi, Umutanzaniya Lady Jaydee n’abandi benshi. Izi ndirimbo zagiye zikundwa cyane.

Aherutse kuzenguruka Cana n’u Burayi mu bitaramo bitandukanye n’amaserukiramuco yo kuririmba yaba ay’akarere n’andi ari mpuzamahanga.

Amakuru ya Kidum menshi wayasanga kuri uru rubuga rwa www.kidumkibido.com

Imwe mu ndirimbo za Kidum Kibido:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages