00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kidum uvuga ko yarozwe n’abanzi be yavuye mu bitaro

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 28 March 2018 saa 04:53
Yasuwe :

Umuririmbyi Nimbona Jean Pierre [Kidum Kibido] yavuye mu bitaro aho yari arwariye mu Mujyi wa Bujumbura, abaganga bamusezereye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Werurwe 2018.

Kidum yari amaze iminsi akorera ibitaramo mu Burundi, mu mpera z’icyumweru gishize nibwo yiteguraga gusubira mu Mujyi wa Nairobi aho abana n’umuryango we. Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 26 Werurwe 2018 nibwo yajyanywe mu bitaro.

Yagiye aribwa mu ngingo ndetse afite umuriro mwinshi. Abaganga bagerageje kumukorera ibizamini byose ntibahita babona indwara ariko we yaje kubwira abafana be ko ubuzima bwe buri mu kaga ndetse ko yarozwe n’abanzi.

Uyu muhanzi yanditse kuri Facebook amagambo akomeye abwira abakunzi be ko yahemukiwe n’abanzi batifuza ko abaho. Yabanje kwandika ati “Ndi mu kaga, ndakeka ko nararozwe.”

Yagiye yandika amagambo y’uruhererekane amenyesha abakunzi b’umuziki we uko ubuzima bwe bumerewe kugeza ubwo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Werurwe 2018 yasezerewe arataha ndetse umuryango uhita umushakira indege imujyana i Nairobi aho asanzwe aba.

Kidum yagombaga kuba yasubiye i Nairobi ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri, yavuze ko ubuyobozi bwa Kenya Airways bwanze ko yinjira mu ndetse kuko ngo yari akirembye.

Yavuze ko ubu yavuye mu bitaro gusa ntiyasobanuye niba baje kwemera kumutwara atarakira neza. Mbera gato yo kuva mu bitaro, Kidum yemeje bidasubirwaho ko yarozwe ndetse ngo abaganga basanze impyiko ze zaragizweho ingaruka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages