00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kidum yahagaritse gutaramira mu Rwanda n’i Burundi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 September 2019 saa 02:58
Yasuwe :

Umuhanzi Jean-Pierre Nimbona wamamaye nka Kidum mu muziki wo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba yahagaritse by’agateganyo gukorera ibitaramo mu bihugu birimo u Rwanda n’u Burundi kugeza igihe kitaramenyekana.

Kidum ni umwe mu bahanzi bafite ibihangano binyura benshi bakoresha ururimi rw’Ikirundi n’Ikinyarwanda bitewe n’uburyohe bw’imitoma iba yuzuyemo ikora ku nguni y’imitima ya benshi.

Ni umwe mu bisanga mu Rwanda ndetse ubaze inshuro amaze kuharirimbira ntiwazirangiza kandi uko aje yishimirwa mu buryo bukomeye n’abakunda umuziki.

Muri iyi minsi amakuru yabaye menshi kuri Kidum wavuze ko yangiwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kwitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction, icyakora umuyobozi wawo Pudence Rubingisa yagaragaje ko ari ibihuha bidafite ishingiro.

Abategura Kigali Jazz Junction batangaje ko Kidum atazitabira iki gitaramo ku mpamvu bemeza ko zitabaturutseho ariko ntibazitangaza.

Nyuma y’ibi bibazo byose Kidum ahamya ko yicaye agafata icyemezo gikomeye asubika gutaramira mu Rwanda ndetse no mu Burundi.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yavuze ko yatangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhamagaro ari umwana ariko akaba abona igihe kigeze ngo ahagarike ibikorwa biwerekeye mu bihugu bimwe by’Akarere.

Yagize ati ”Kuva icyo gihe kugeza n’ubu nta muntu ndica, mwibe cyangwa ngo mugirire urwango. Ubu mfite imyaka 44 y’amavuko.”

Uyu muhanzi kandi avuga ko yatangiye kuba muri Kenya guhera mu 1995 agashima uburyo yakiriwe kugeza n’ubu.

Kidum avuga ko guhera ku wa 14 Nzeri 2019 yafashe umwanzuro wo kutazongera gukorera ibitaramo mu Burundi no mu Rwanda.

Yakomeje ati “Uyu munsi mfashe akarahuko. Sinzongera gutaramira mu gihugu cyanjye cy’amavuko ari cyo u Burundi yewe n’igituranyi cyacyo ari cyo u Rwanda kubera ko igihe cyose ndi muri ibyo bihugu, banyitiranya n’umunyapolitiki, batekereza ko ahari mfite imbaraga zo kugira ibyo nahindura ku bw’inyungu zabo."

Yakomeje agira ati “Simfite uburyo nasobanuramo ukuntu nanirwa kwishima iyo ndi muri ibyo bihugu. Iyo batagerageje kundoga bagerageza ubundi buryo banyica sindi umunyapolitiki nta n’ubwo nzigera muba. Mu buryo bwanjye bwite nzakomeza gusura igihugu cyanjye cy’amavuko n’igituranyi cyayo cy’u Rwanda ariko ibitaramo byo ntibizongera na rimwe kugeza igihe bizaba ngombwa.”

Kidum ni we muhanzi ukomoka hanze y’u Rwanda wari umaze kuhataramira inshuro nyinshi. Kenshi iyo aganira n’abanyamakuru avuga ko yahereye mu 2003 ahakorera ibitaramo byibuza ubu akaba yari amaze kugeza mu birenga ijana.

Kidum yatangiye gukora umuziki kuva mu 1994. Mu 1995 yajyanye indirimbo kuri radiyo bamutera utwatsi ngo ntabwo azwi, mu 1999 nibwo yashyize hanze indirimbo yise ‘Yaramenje’ yakunzwe mu buryo bukomeye ikamufungurira amayira mu muziki ikaza no kwitirirwa album ye ya mbere yashyize hanze mu 2001.

Iyi album yaje ikurikirwa n’izindi zirimo ‘Shamba’ (2003), ‘Ishano’ (2006), ‘Haturudi Nyuma’ (2010) na ‘Hali Na Mali’ (2012).

Ari mu bahanzi bafashe ibendera ry’umuziki w’i Burundi mu gihe kirenga imyaka 20, kandi agahorana umwihariko wo kutajya ava mu mitwe y’abakunda umuziki no guhora agendana na buri kiragano kimusanze mu muziki.

Uyu muhanzi umuziki we umaze gushinga imizi mu bihugu bitandukanye ariko yawutangiriye muri Kenya aho yahungiye atararangiza amashuri yisumbuye, yari ageze mu mwaka wa 12 wayo urugendo rw’amashuri ye arucumbikira aho, yiyegurira umuziki kuko n’ubundi yari asanzwe avuza ingoma.

Kidum yahagaritse gutaramira mu Rwanda n'i Burundi
Ibi bije nyuma yuko bitangajwe ko atazitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction
Amagambo yuzuyemo agahinda Kidum yanditse ahagarika ibitaramo mu Rwanda n'i Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages