Byari umunezero, ibyishimo n’akanyamuneza ku bafana bari batwawe no kubyina imbonankubone indirimbo z’abahanzi b’ibihangange basanzwe babona ku mateleviziyo gusa, abandi bo basanzwe babumva ku maradiyo gusa.
Babyinaga babiri babiri ku bari basohokanye, abana n’ababyeyi babo mu ruvunge rw’imbaga y’abagera ku gihumbi bari bitabiriye iserukiramuco ry’umuziki umuhanzi Kidum (wiyita Kibido na Kibuganizo) yatangije kuri iki Cyumweru mu gihugu avukamo cy’u Burundi.
Iri serukiramuco ryitwa Buja Summer Festr 1st Edition ryabereye ahitwa Lycee Nyakabiga hahoze hitwa Effi Nyakabiga, hirya gato y’umujyi wa Bujumbura.
Uko abahanzi basimburanwaga ku rubyiniro, niko induru uburyohe bw’umuziki w’u Burundi bwarushagaho kwiyongera batera hejuru baririmba bati “Lion Story”, rimwe mu matsinda akunzwe cyane kurusha mu muziki wo mu Burundi.
Aba bami b’injyana ya Reggae mu gihugu cy’u Burundi bagezweho imbaga yose irahaguruka bamwe baterura intebe bari bicayeho bazishyira mu birere babyina indirimbo bigaragara ko zikunzwe cyane z’aba barasta cumi n’umwe biganjemo abavukana.
Uretse ivumbi ryatumukaga no kubona abantu banezerewe gusa, ntiwashoboraga kumenya ko amasaha ari kugenda, keretse ubwo inzego zishinzwe umutekano zaje gusaba Kidum ko yahagarika igitaramo ahagana saa tanu z’ijoro (11PM), iserukiramuco risozwa abafana batabishaka.
Mu ijwi ryumvikana ko yatunguwe n’ubwitabere no kuryoherwa kw’abafana b’umuziki mu Burundi, Kidum yagize ati “Sindyoherwa no guhora mu Burayi, ntaririmbira hano iwacu”.
Aganira na IGIHE, Julienne Ingabire, w’imyaka 26, umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo yabwiye IGIHE ko iki yaryohewe no kuba yaririmbiwe n’abahanzi akunda. Yagize ati “Sinari nzi ko biza kumera uku, naryohewe cyane. Uyu muziki turawukunda”.
Iri serukiramuco ryatewe inkunga na Banki y’ubucuruzi y’u Burundi yitwa Bancobu, ryagaragayemo abahanzi barenga makumyabiri bakunzwe bo mu Burundi. Barimo Peace and Love, Yoya, Rally Joe, Silas Damara, Peter Niyo, Miss Nono n’abandi.
Kidum yabwiye IGIHE ko bifuza ko iri serukiramuco ari ngaruka mwaka kandi ko bifuza ko ryazajya rimara iminsi myinshi mu myaka iri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO