Nimbona Jean Pierre uzwi cyane mu muziki nka Kidumu Kibido Kibuganizo yateguye igitaramo gikomeye mu Rwanda aho azaba ashimira Imana imyaka 30 amaze akora umuziki adatsitara udutsinsino.
Iki gitaramo azakora ku itariki ya 28 Ugushyingo 2014, Kidum ngo azaba ashimira Imana ku byo yamugejejeho mu myaka 30 amaze mu muziki na 40 amaze avutse.
Kuba yarahisemo kuza gukorera iki gitaramo gikomatanya ibi bikorwa byombi mu Rwanda, Kidum ngo afata iki gihugu nk’urugo rwa kabiri nk’uko akunda kubigarukaho mu itangazamakuru.
Ahmed Pacifique ureberera inyungu za Kidumu mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko iki gitaramo ari kimwe mu byo umuhanzi we yashyizemo ingufu zikomeye mu rwego rwo kuzakora ibitandukanye n’ibyo yakoreraga abafana kugira ngo bazarusheho kuryoherwa n’umuziki.
Biteganyijwe ko Kidum agomba gukora ibitaramo bitatu byo gushimira Imana, icya mbere kizabera muri Afrika y’Epfo, icya kabiri kibere i Burundi, icya gatatu ari nacyo gisoza kibere mu Rwanda ku itariki 28 Ugushyingo 2014, ubwo Kidum azaba yishimana n’abafana be muri Serena Hotel kuri uwo munsi guhera saa kumi n’ebyiri z’umugororoba.
Kidum ni muntu ki?
Jean Pierre Nimbona ni yo mazina yiswe n’ ababyeyi, ubwo yabonaga izuba ku itariki 28 Ukwakira 1974, avukira mu gihugu cy’u Burundi mu Ntara ya Bujumbura mu gace kazwi cyane ku izina rya Kinama.
Uyu muhanzi wamamaye cyane ku izina rya Kidum Kibido kuri ubu ari mu bihe byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 amaze avutse na 30 amaze akora umuziki.
Kidum yakuze akunda kuririmba dore ko ku myaka icumi aribwo yatangiye kwiga umuziki no kuvuza ingoma.
Intambara yabaye mu Burundi mu mwaka w’1995 yatumye Kidum ahungira mu gihugu cya Kenya ari naho abana n’umuryango we. Kidum yakomeje kwimenyereza kuvuza ingoma ndetse abihindura akazi ashakiramo imibereho mu matsinda atandukanye yacuranganga mu tubari, mu Mujyi wa Nairobi no mu nkengero zawo.
Icyo gihe nibwo Kidum yinjiye neza mu ruhando rwa muzika nk’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umucuranzi wagaragazaga impano ikomeye mu muziki.
Mu mwaka wa 2001 Kidum yasohoye album ye ya mbere yise ‘Yaramenje’, yari iriho indirimbo zakunzwe cyane muri Kenya, Burundi ndetse no mu Rwanda. Yaramenje, ari nayo yitiriwe iyo album yarakunzwe cyane ndetse imuhesha ubutumire butandukanye bwo gutanga ibiganiro by’amahoro mu bitangazamakuru mpuzamahanga.
Muri 2003 yasohoye album ya kabiri yise ‘Shamba”, 2006 asohora “Ishano”, muri 2010 asohora album yise ‘Haturudi Nyuma’. Kuri ubu akaba ari kurangiza album ya gatanu izaba iriho indirimo nka Hali na Mali, na Kazi ni Kazi.
Zose uko ari eshanu, ni zo album zamugize umuhanzi ukomeye haba mu gihugu cya Kenya aho akorera muzika ye, i Burundi aho akomoka, mu bihugu byose bo mu biyaga bigali ndetse no muri Afurika yose muri rusange.
Kidum kandi mu rugendo rwe rwa muzika yabashije kugera kuri byinshi harimo no gutwara ibihembo bitandukanye nka Kilimanjaro Award amaze gutwara inshuro eshanu, Akeza Award, PAM Award yatwaye inshuro ebyiri, KORA Award mu 2012 n’ibindi byinshi. Kuri ubu akaba ari mu bahatanira ibihembo mu marushanwa ya Afrima (All Africa Music Awards).


















TANGA IGITEKEREZO