Ku itariki ya 11 Kanama 2013 i Bujumbura mu Burundi, ahitwa EFI Nyakabiga hazaba ku nshuro ya mbere iserukiramuco ry’umuziki rizajya riba buri mwaka ryitwa ‘Buja summer Fest’. Iri serukiramuco ryateguwe n’umuhanzi Kidum Kibido.
Rizaba ririmo abahanzi Kidum, Lion Story, Peace and Love, Yoya, Rally Joe n’abandi bazaturuka hanze y’u Burundi barimo Jaguar wo muri Kenya wamenyekanye mu ndirimbo Kigeugeu.
Aganira na IGIHE, Ahmed Pacifique, umujyanama wa Kidum yavuze ubu ari muri iki gihugu gutegura neza uko iki gitaramo kizagenda.
Yavuze kandi ko kuko ari ku nshuro ya mbere iri serukiramuco rizamara umunsi umwe gusa, ariko ko mu guhera umwaka utaha rizajya rimara iminsi myinshi.
Kidum, uri mu bagize akanama nkemurampaka mu marushanwa abera mu Rwanda ya Primus Guma Guma Super Star III, ubu ari muri Kenya, aho afite umuryango.



















TANGA IGITEKEREZO