00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abahanzi bazitabira amarushanwa ya Tusker bamaze guhamagarwa

Yanditswe na
Kuya 16 September 2013 saa 12:30
Yasuwe :

Biragoye kumenya amazina y’urutonde ntakuka rw’abahanzi batandatu bazava i Kigali berekeza i Nairobi muri Kenya tariki ya 20 Nzeri 2013 mu marushanwa ya Tusker Project Fame 6, ariko IGIHE twamenye ko bamaze guhamagarwa.
Amazina y’aba bahanzi ariko twasabwe ko adatangazwa kuko hakiri kare ngo bemezwe.
Urubuga rwa TPF rwatangaje ko urutonde rw’abahanzi bose batoranyijwe bazitabira aya marushanwa ruzashyirwa hanze ku itariki ya 3 Ukwakira.
Bamwe muri aba bahanzi tuzi ko bamaze (…)

Ubwo aheruka mu Rwanda, Judge Ian yavuze ko biteze ko Kigali hazava umuhanzi w'umuhanga nk'uyu Alpha (uri ku ifoto) wegukanye TPF3

Bamwe muri aba bahanzi tuzi ko bamaze guhamagarwa, iyo ubavugishije bakubwira ko batemerewe gutangaza amakuru aberekeyeho kuko ngo babibujijwe mu mabwiriza bahawe.

Mu kiganiro na Aline Gahongayire, umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka, yabwiye IGIHE ati "Amakuru ntabwo tuba twemerewe kuyatangaza".

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages