Bamwe mu bagore batuye mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali baravuga ko babangamiwe bikomeye n’abakobwa babyina ikimansuro mu tubari kuko babararurira abagabo.
Mu kiganiro na bamwe mu bagore bafite abagabo bakunda gufata agacupa bareba abakobwa babwiye IGIHE ko bababazwa cyane n’uburyo abakobwa babibyina baba bambaye n’uburyo babakururira abagabo.
Mukandori Alice w’imyaka 41 ufite abana batatu utuye mu Murenge wa Nyamirambo avuga ko nyuma y’aho umugabo we yatangiye kujya asohokera ahabera ibimansuro atagitaha kare.
Mukandori yagize “Kuva aho atangiriye kujya kureba ibimansuro sinkimubona nk’uko mbere byagendaga kubera ko ataha njye n’abana twamaze gusinzira bitandukanye na mbere”
Murungi Sandra umubyeyi w’abana batatu we avuga ko abakobwa babyina ibimansuro bakunze gutwara abagabo b’abandi bitewe n’uko bababyinira basinze.
Yagize ati “Kenshi na kenshi aba bakobwa babyina iyo barangije batahanwa n’abagabo cyangwa abasore baba baje kubareba,njye ntinya ko bizatuma abagabo bacu batuzanira SIDA kuko sinzi uburyo umuntu yabyina yambaye ikariso gusa ngo umugabo ntamwifuze”
Uwera Assia yabwiye IGIHE ko mu buzima bwe atazibagirwa uburyo yasanze umugabo we ari guhana nimero za telefone n’umwe mu bakobwa babyina ikimansuro.
Uwera ati “Mu buzima bwanjye sinzigera nibagirwa uburyo nigeze kujyana n’umugabo wanjye mu kimansoro maze ambeshya ko agiye mu bwiherero naho njye sinkamenye ko hari gahunda afitanye hanze n’umwe mu bakobwa babyina ikimansulo kuri BCR i Nyamirambo.”
Yakomeje avuga ko nyuma byaje kurangira arwanye n’uwo mukobwa ubyina ikimansuro kubera ko yamwibeshyeho akeka ko ari indaya ishaka kumumutwara atangira kumutuka .
Ikimansuro ni imbyino zibyinwa mu tubari dutandukanye mu masaha akuze y’ijoro aho abakobwa babibyinamo bakunze kurangwa no kwambara ntibikwize .



















TANGA IGITEKEREZO