Ni ingingo yagarutsweho mu kiganiro Alliah Cool, Queen Douce na Christella (Danis Christelle Igeno Uwase) bari mu bagize iri tsinda rya Kigali Boss Babes, bagiranye n’itangazamakuru cyabereye i Nyarutarama muri The B Hotel, kuri uyu wa Kane.
Aba bagore bari mu bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, basobanuye impamvu biyemeje gushyira igitaramo ku munsi umwe n’icya Zari the Boss Lady.
Ni ibirori biteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2023.
Alliah Cool yagize ati "Nk’uko ibitaramo biba haba hari abashaka kujya mu gitaramo runaka. Rero ntabwo mu mujyi haba igitaramo kimwe kuko abantu baba bashaka gusohoka ni benshi. Ikindi nababwira ni uko itike za miliyoni 5 Frw zarashize.”
Ibirori bya Kigali Boss Babes bise ’Black Elegance Party’ bizabera mu busitani bwa Century Park i Nyarutarama. Abazitabira bazerekwa agace gato k’ibiganiro by’uruhererekane (Reality Tv Show) iri tsinda rimaze igihe ritegura.
Abazitabira bazaba bambaye imyenda ifite amabara y’umukara. Ni mu gihe abazitabira ibirori bya Zari bazaba bambaye umweru.
Queen Douce yagize ati "Ntabwo muri Reality Tv show tuzerekana ubuzima bwacu gusa. Tuzibanda ku buzima bwo mu Rwanda, ibihugu twatembereyemo, umuco w’Abanyafurika n’ibindi byose abantu bacamo buri munsi".
Black Elegance party izatangira saa Kumi n’Ebyiri za nimugoroba kugeza bukeye, mu gihe icya Zari Hassan isaha kizatangiriraho zitaratangazwa.
Amafoto: Kwizera Hervé



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!