Abahanzi n’abandi bazwiho kuryoshya ibirori bakoze iyo bwabaga bategura ibitaramo, bigamije gufasha abizihiza uyu munsi kuryoherwa.
Ni umunsi bamwe batari bitezeho ibirori bikomeye, kubera ko wabaye mu minsi y’imibyizi aho kuba muri Weekend, ubwo benshi ba baruhutse.
IGIHE yikojeje hirya no hino, irebera hamwe uko byari byifashe mu bitaramo bitandukanye byabereye mu mujyi wa Kigali.
Hari abahisemo kujya mu nzu y’Imana
Kuri uyu munsi abakundana bateguriwe umugoroba wo gusangira amafunguro n’ijambo ry’Imana, bigira hamwe uko urukundo rwabungabungwa mu rushako.
Ni igitaramo cyiswe ‘Couples Dinner’ cyateguwe na Irere Foundation, aho abacyitabiriye bagaburiwe ijambo y’Imana na Rev. Dr Antoine Rutayisire, baririmbirwa na Aime Uwimana.
Umushumba wa Paruwasi ya Remera mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Rev Dr Antoine Rutayisire yavuze ko iyo urugo rwubakiye ku gukunda Imana, urukundo no kumenya impamvu zarwo aribyo bituma rugira isura nziza.
Ibi birori byabereye muri Radisson Blue Hotel & Kigali Convention Centre, byitabiriwe n’abari bazanye n’abafasha babo cyangwa abo bitegura kurushinga, aho abenshi bari bambaye imyenda ijyanye na St Valentin, ndetse bamwe bari bitwaje indabo zo gutungura abo bihebeye.
Rev Dr Rutayisire yagarutse ku isura y’urugo rwiza n’uburyo ruba rwubatse aho yifashishije by’umwihariko ibyanditse muri Matayo 7: 24.
Symphony Band yataramanye n’abakundana
Itsinda ry’abanyamuziki ‘Symphony Band’ mu ijoro ry’uyu munsi ryahisemo gusangira n’abakunda ibihangano byabo no gufasha abasohakanye n’abakunzi babo kwizihirwa n’uyu munsi.
Iki gitaramo cy’aba basore bazwiho ubuhanga mu kuryoshya umuziki wa Live, bagikoreye ahitwa Molato i Remera mu Giporoso.
‘Inkera y’urukundo’
Kimironko ahitwa Cayenne resort hahuriye abakunda umuziki gakondo ndetse na zimwe mu ndirimbo zo hambere ziganjemo amagambo y’urukundo.
Ni igitaramo cyiswe ‘Inkera y’urukundo’ , abasohokeye muri iki gitaramo mu rwego rwo kwizihiza umunsi wahariwe abakundana wa Saint Valentin bataramiwe n’itsinda ry’Indashyikirwa (Gakondo Iganze) , ndetse n’abakobwa babiri b’impanga Ange na Pamela.
Ni birori byitabiriwe na couple zitandukanye harimo iza abanyamakuru barimo Samu Karenzi n’umufasha we , Uwimana Clarrise n’umugabo we ndetse na Hageninama Benjamin (Gicumbi ), n’abandi batandukanye.
Bwiza mu ijoro ry’urukundo
Umuhanzikazi Bwiza Emerance ubarizwa muri Kikac Music mu ijoro ryo kuri uyu munsi wa Saint Valentin yifuje guhura n’abakunda ibihangano bye , bahurira kuri Galaxy Hotel mu gitarano cyiswe ‘A night of romance’.
Mu muziki wa Live uyu muhanzikazi yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zirimo, ‘Soja’, ‘Yiwe’, ‘Ready’, n’izindi zitandukanye, uyu muhanzikazi kandi yanifashishije indirimo ‘Uwo muntu’ ya Mico The Best .


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!