{Nyuma y’imyaka myinshi ikibazo cyo kubona aho gukorera ibitaramo mu Rwanda by’umwihariko mu mujyi wa Kigali cyaraburiwe umuti, Minisiteri y’Umuco na Siporo yatangaje ko igiye kubaka inzu y’imyadagaduro izatwara akayabo k’amafaranga y’u Rwanda miliyari eshatu n’igice.}
Umushinga wo gutangira kubaka iyi nyubako ugeze kure ushyirwa mu bikorwa ndetse Minisiteri yemeza ko ifite icyizere ko iyi nzu izubakwa nibikomeza kugenda neza abashoramari bagatanga aya mafaranga akenewe nk’uko babiteguye mu nyigo.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Arlette Ruyonza , Umuyobozi muri MINISPOC ushinzwe guteza imbere umuco, yavuze ko iyi nzu ikenewe cyane ndetse Minisiteri yifuza ko yakubakwa vuba kugira ngo ikibazo cyo kubura ahantu hakorerwa ibitaramo, inkera z’abahizi, kwerekana sinema n’indi myidagaduro ijyanye n’umuco gikemuke.

Arlette ati, {“Iyi nyubako irakenewe cyane. Inyigo yarakozwe ndetse umushinga ugeze kure ubu igisigaye ni ukureba niba abashoramari bazatanga amafaranga itangire kubakwa. Uwo mushinga urahari, inyigo yarakozwe, ubu igisigaye ni ugukora sensibilisation kugira ngo tubone abashoramari bazadufasha kuyibaka. Uwo mushinga urahari rwose, turacyashakisha uburyo twatangira kubaka nituramuka tubonye ayo mafaranga.”}
Iyi nzu y’imyidagaduro izaba ifite ubushobozi bwo kwicaza abantu 1500 ndetse ikaba izaba ifitemo igice cyagenewe sinema.
Ati, {“Twateganyije ko izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1500 bicara, izaba inafitemo igice cya sinema. Mu nyigo twakoze, iyo nzu izubakwa hano inyuma ya stade , hariya hari ihema benshi bazi nko ku gicumbi cy’umuco. Ubwo buso bwose na hariya bigishiriza imodoka niho duteganya ko iyo nyubaka igomba kuzaba iri.”}

Iyi nyubako izatwara akayabo k’amafaranga y’u Rwanda 3,500,000,000 ; biteganyijwe ko azatangwa n’abashoramari dore ko Minisiteri yo itabasha kubona ubushobozi bwo kuyatanga.
Arlette ati, {“Mu nyigo twakoze, twasanze iyo nzu izatwara amafaranga miliyari eshatu n’igice. Ayo mafaranga twebwe nta budget ihagije dufite ku buryo twahita tuyubaka ariko uruhare runini ruzava mu bashoramari. Urumva ko ari bo bagomba kuzabidufashamo cyane.”}




Ibitekerezo 0