Amatsiko menshi ku maso, amarangamutima avanze n’ibinezaneza nibyo byaranze imbaga y’abantu yari yakubise yuzuye mu cyumba mberabyombi cya Rwanda Revenue Authority, mu gutangiza iserukiramico rya gatatu ry’imbyino, kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2014.
Benshi bari biganjemo abanyamahanga n’abandi basanzwe bitabira ibirori nk’ibi bya gakondo bikunze gutegurwa n’Ikigo cy’Abafaransa hamwe n’Ikigo cy’Abadage cya “Goeth Institute”.
Zari imbyino babyina bambaye imyenda mu buryo butangaje, bose ubona barazitoje bajya umujya umwe bahuza ku buryo bw’ubuhanga, bakanyuzamo buri wese agakora ibye, ariko mu buryo bubereye ijisho.
Ntawe bitari biteye amatsiko kureba uko baza kurangiza, kuko uretse ubuhanga babikoranaga, banyuzagamo bakavuga baherekejwe n’amajwi atangaje yacurangwaga bibaye ngombwa ngo basobanure neza umukino wabo.
Byari biryoshye; biteye amatsiko kandi bifite umwihariko watumaga nta wuhumbya ngo atagira icyo acikwa.
Urebesha ijisho, ntiwashoboraga kumenya ko abakinnyi barimo babikina baturuka mu bihugu by’u Bwongereza, Benin, Ivory Coast, Senegal, Zimbabwe, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, oya!
Bose wabonaga ari abakobwa beza b’uburanga n’igikundiro n’abasore b’intarumikwa b’u Rwanda.
Ibi ariko ntibyapfuye kugerwaho, byasabye imbaraga zihambaye n’ubwitange bwa Amizero Kompagnie.
Ruzibiza Wesley, washinze uyu muryango akaba ari nawe watoje uyu mukino, yavuze ko bamaze imyaka itatu batangije iri serukiramuco, babicishije mu cyo bise East African Nights of Tolerance (EANT).
Yavuze ko rwari urugendo rurerure kugira ngo bagere aha, yagize ati “Ntitwagiraga abantu benshi baza kubireba ariko ubu murabona ko abantu bagenda baza ari benshi, kandi igitanga icyizere cyane ni uko maze kubona urubyiruko rusigaye ruza gutangira kwitoza kubyina izi mbyino”.
Bamwe mu bari bitabiriye iki gitaramo, babwiye IGIHE ko banyuzwe n’uko aba bakinnyi babagaragarije umukino wavugaga ku kwibohora kwa Afurika.
Umuhire Eliane, mu marangamutima ye, yagize ati “Ni ibintu bitamenyerewe cyane mu Rwanda, ariko abamaze kubimenya urabona ko babikunze; twabonye ubuhanga bwinshi batweretse, njye nakunze cyane uko umukino wagendaga uhinduka, kandi mu kutwereka imyaka 50 y’ubwigenge bwa Afurika.”
Franky Joe, umuhanzi uheruka guserukira u Rwanda mu marushanwa ya Big Brother, we yabwiye IGIHE ko yishimiye uko aba bakinnyi bahuje umukino wabo no gutanga ubutumwa.
Liza Kamikazi, nawe w’umuhanzi amwunganira agira ati “buri muntu yagize ikintu atahana, ibimenyetso bakoreshaga n’amagambo make make wumva bikujyanye ahantu ukaryoherwa ukumva neza ubutumwa bashaka gutanga, nabikunze cyane.”
Anna Bussey, umutoza washinze itsinda nk’iri ryitwa “Ibuka Dance Foundation” ribyina mbyino nk’izi muri Tanzaniya avuga ko zinyura abazireba ahanini bitewe n’umwihariko wazo wo guha urubuga abazireba bakagaragaza amarangamutima yabo mu kwisobanurira ibiri kubakinirwa.
Yagize ati “Bitanga umwanya ku bakurikiye umukino bakivumburira icyo bari gukinirwa ubwabo.”
Mu gutangiza iri serukiramuco, Dr. James Vuningoma, umuyobozi w’Inteko y’ururimi n’umuco wavuze mu izina rya Minisitiri wa Siporo n’Umuco, yashimye igitekerezo cy’Umunyarwanda watangije iri serukiramuco ku kuba yazanye urundi rubyiruko aho avuka.
Ati “Ntuzahishe impano yawe, bwira Gasabo ko uhari kandi ko ushyigikiwe n’Abandi banyafurika watweretse kandi mugire uruhare mu guhindura Isi mwifashishije imbyino, umuziki na sinema n’ibi byose byerekeranye n’umuco”.
Izi mbyino zirakomeza kwerekanwa, kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2014 zirerekanirwa kuri Kimisagara Maison des Jeunes, naho ku Cyumweru izi mbyino zizerekanirwe kuri Papyrus Restaurant.
Kuwa Gatandatu tariki 22 Ugushyingo, iri serukiramuco rizaharirwa abana ribere ku kigo cy’Amashuri cya Saint Joseph, aho rizaba rifite ryiswe “Iserukiramuco ry’Ubugeni rya Kaami rigenewe Abana". Aha guhera saa tatu z’amanywa 9am abana bazaririmba, bavuge imivugo, basige amarangi, barebe amafilimi, bavuze ingoma banakore ibindi bikorwa by’imyidagaduro.
Kuri Papyrus hazagaragaramo imyiyerekano y’abandi bantu bashya, harimo Ange Aoussou wo muri Ivory Coast; Rich Culture Murmures (imbyino zo muri Benin), Dibobe Cie (wo muri Gabon), hamwe n’imbyino yitwa Mouvements Migrateurs ‘I am not my color’ izerekanwa na Matthieu Nieto, bisozwe n’imbyino gakondo z’itorero ryitwa Isoko Y’ubuzima Rwanda.
Kuri iki cyumweru kandi nibwo iri serukiramuco ryahawe intego igira iti "Culture and Transgression" bisobanuye biti “Umuco n’imyitwarire mibi” rizasozwa ku mugaragaro.



















TANGA IGITEKEREZO