00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Hateguye iserukiramuco ry’abana ‘Kids Premium Festival’

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 10 August 2013 saa 05:33
Yasuwe :

Kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Kanama 2013 guhera i saa tatu za mugitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (3AM – 6 PM), ahitwa Bambino Super City hazabera iserukiramuco ry’abana ryitwa ‘Kids Premium Festival’.
Iri serukiramucov rizaba rigizwe n’ibyiciro bitatu hakurikijwe imyaka; ibyo byiciro akaba ari Kids Premium Festival, Youth Festival ndetse na Oldies Festival.
Muri iri serukiramuco hazabaho kurushanwa ku bana mu mikino itandukanye; 1. Amarushanwa yo kwirukanka, kubyina no (…)

Kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Kanama 2013 guhera i saa tatu za mugitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (3AM – 6 PM), ahitwa Bambino Super City hazabera iserukiramuco ry’abana ryitwa ‘Kids Premium Festival’.

Iri serukiramucov rizaba rigizwe n’ibyiciro bitatu hakurikijwe imyaka; ibyo byiciro akaba ari Kids Premium Festival, Youth Festival ndetse na Oldies Festival.

Muri iri serukiramuco hazabaho kurushanwa ku bana mu mikino itandukanye;

  • 1. Amarushanwa yo kwirukanka, kubyina no kuririmba
  • 2. Gutora Miss na Mr kids Premium Festival (abagize akanama nkemurampaka bazaba ari abana bagenzi babao)
  • 3. Gukina umupira w’amaguru n’ibindi

Muri iri serukiramuco abana bazatsinda bazahembwa ibihembo bishimishije muri buri cyiciro azahataniramo.

Abana bazaryitabira bazataramirwa n’abahanzi Lil G, Benzo, Davys B, Edouce na Bruce Melody. Hazaba kandi hari na Calpsoman, Arthur na Junior bo muri Komedi Nayiti.

Abana bazahabwa ibyo kurya n’ibyo kunywa ku buntu.

Kwinjira muri iri serukiramuco ni ukwishyura amafaranga ibihumbi icumi kuri buri muntu (10,000Rwf).

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages