Mu barenga 80 bitabiriye itoranywa ry’abafite impano yo kuririmba bifuza kwitabira amarushanwa ya Tusker Project Fame 6, hatoranyijwemo by’agateganyo icumi bazatorwamo abazahamagarwa bakajya i Nairobi muri Kenya, ahasanzwe habera aya marushanwa.
Iri jonjora ryakozwe kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru, i Remera kuri Sports View Hotel.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Ian Mbuga, ugize akanama nkemurampaka, yagize ati “Uyu mwaka TPF6 i Kigali twagize abantu bagera kuri 80, dutoramo icumi, n’undi umwe wavuye i Burundi”.
Ian asobanura ko aba batowe bafashwe amashusho baririmba akazagenderwaho hakurwamo abahanzi bazaserukira u Rwanda. Yagize ati “Twababwiye ngo batahe, natwe ubu tugiye kujya muri Kenya turebe amashusho yabo kuko ntitwahamagara abahanzi 10 bose ngo baze i Nairobi, ahubwo tuzatoranyamo abantu nka batanu cyangwa batandatu. Ubu ntitwahita tubatangariza ngo aba na bariya nibo bakomeje”.
Yongeraho ati “Nitumara kubatoranya, tuzabahamagara noneho tuvugane nabo kuko hari bamwe bashobora kuba baraje hari ibyo batujuje, urugero bamwe ni abanyeshuri bashobora gutaha bakabibwira iwabo ko batsinze ariko ababyeyi bakabasobanurira ko batakwitabira amarushanwa y’amezi atatu bahagaritse amasomo, murumva ko hari ibintu bimwe na bimwe tugomba kubanza kwigaho”.
Ian avugamu Rwanda hagiye hava abagaragaje ubuhanga muri aya marushanwa ya Tusker Project Fame kandi ko n’uyu mwaka babyiteze. Yagize ati “U Rwanda rwavuyemo uwatsinze aya marushanwa mu 2009, Alpha Rwirangira, umwaka ushize nabwo ruvamo Jackson Kalimba wageze ku musozo; uyu mwaka rero turifuza ko havamo undi muhanzi umeze nka Alpha cyangwa Kalimba”.
Abajijwe uko yabonye abitabiriye aya marushanwa, Ian yabaneze avuze ko batifitemo umuco wo kumva indirimbo mpuzamahanga ndetse ko bagira isoni. Yagizea ati “Abanyarwanda baratinya cyane, ntibifuza kuririmba cyane kandi ubona ko badakunda kumva indirimbo z’ahandi cyane. Hari n’abandi bafite ibibazo by’Icyongereza ku buryo iyo ubabwiye batabasha kumva bagaceceka”.
Aba ni abari bemerewe gukomeza, ubu bari biteguye kongere kurushanwa:
IGIHE twabatangarije ko aya marushanwa ya Tusker Project Fame 6, mu Rwanda, yitabiriwe na bamwe mu bahanzi bikunze kuvugwa kenshi ko bafite impano ihanitse, ariko bagipfukiranwa. Muri bo harimo Elion Victory, Patrick Nyamitari, Peace, G-Bruce, Ricky Password, Babla, Teta na Cubaka Justin.
N’ubwo urutonde rw’abantu icumi bazatorwamo abazajya i Nairobi muri Kenya rutatangajwe, IGIHE twamenye ko benshi muri aba bahanzi bagize amahirwe yo gukomeza kuri urwo rutonde.
Bigaragara ko byaba ari amahirwe ko abafite isano n’umuziki baserukira u Rwanda muri aya marushanwa; aho nibura u Rwanda rwaba rwizeye ko bazahangana n’abandi bahanzi baturutse mu bindi bihugu.
Uwegukanye umwanya wa mbere muri aya marushwanwa ya Tusker Project Fame ahabwa igihembo cya miliyoni 35 z’Amanyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO