00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Herekanywe filime ’The Uncondemned’ ivuga ku bagore basambanyijwe muri Jenoside

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 27 March 2019 saa 01:57
Yasuwe :

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Werurwe 2019 muri Kigali Century Cinema, herekanywe filime mbarankuru yiswe ‘The Uncondemned’ igaragaza uko abagore basambanyijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare bagize kugira ngo babone ubutabera.

Iyi filime yerekanywe mu cyumweru cy’iserukiramuco rya Sinema Nyafurika, Mashariki African Film Festival riri kuba ku nshuro ya gatanu.

Yerekanywe ku bufatanye bw’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore, UN Women.

The Uncondemned imara isaha imwe n’iminota 25, yakozwe n’umugore watsindiye ibihembo bitandukanye mu gukora inkuru zicukumbuye Michele Mitchell, n’inzobere mu gukora filime Nick Louvel. Yagiye hanze mu 2015.

Iyi filime igaragaraza uko Urukiko Mpuzamahanga rwashyirweho u Rwanda muri Arusha (TPIR) rwaburanishije bwa mbere icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi byagizwemo uruhare n’abanyametegeko bo muri Amerika bari bayobowe na Pierre Prosper wari umushinjacyaha mu rukiko rwa Los Angeles, Sara Darehshori , Patrcia Sellers, Binaifer Nowrojee na Lisa Pruitt.

Nubwo bamwe bari bakiri bato kandi nta bunararibonye buhambaye mu manza mpuzamahanga, biyemeje kujya mu Rwanda, bakora iperereza ku ihohoterwa ryakorewe abagore muri Jenoside yakorewe Abatutsi, babona ibimenyetso babijyana i Arusha.

Kuva nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi gufata ku ngufu abagore byari byaremejwe nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu ariko nta muntu wari warigeze abiburanishwaho.

Muri icyo gihe ntibyari byoroshye kubona umugore cyangwa umukobwa wavuga uko yasambanyijwe n’Interahamwe. Benshi bari bagifite ihungabana n’ipfunwe.

Babifashijwemo na Godeliève Mukasarasi washinze umuryango witwa SEVOTA ufasha abapfakazi n’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi, kongera kwiyubaka mu yahoze ari komini Taba, babona abagore bajya gutanga ubuhamya mu rukiko i Arusha, aho bashinjaga uwari Burugumesitiri w’iyo komini Akayesu Jean Paul.

Uru rugamba rwo gushaka ubutabera ku bagore bahohotewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwaguyemo umugabo wa Godeliève Mukasarasi n’umwana we w’umukobwa barashwe n’abatarashakaga ko ukuri kujya ahagaragara.

Mu rukiko aba bagore bahinduriwe amazina maze Uwitwa Mukambanda Victoire yitwa JJ, Cecile Mukarugwiza yitwa OO naho Sarafina Mukakinani yitwa NN.

Tariki 02 Ukwakira 1998 nibwo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabayaha rwashyirweho u Rwanda i Arusha rwakatiye igifungo cya burundu Akayesu, nyuma yo guhamwa n’ibyaha yashinjwaga.

Iyi nkuru yatashye mu mitima y’itsinda ry’abashinjacyaha bishimira igikorwa cy’indashyikirwa bakoze. Abatangabuhamya nabo baruhuka ku mitima kuko bari babonye ubutabera.

Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Frederique de Man,warebye iyi filime, yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigaragara mu Rwanda rifite imizi ku mateka mabi yaranze igihugu.

Yavuze ko mu rwego rwo kurandura iki kibazo n’imizi yacyo hakwiye gushyirwaho uburyo bwo gufatanya n’abagabo ntibiharirwe abagore gusa.

Ati “Nagirango mvuge ku kintu mbona kigikenewe kuko twagiye tuvuga cyane ku bagore, ariko icyo twigiye muri izi nkuru ni ukutibagirwa umugabo.”

Umuhuzabikorwa wa gahunda za UN Women mu Rwanda, Emma Carine Uwantege, yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gutsina ritagira ingaruka ku wo ryakorewe gusa, ahubwo rizahaza n’ubukungu.

Ati “Ati umugore cyangwa undi wese wakorewe ihihoterwa rishingiye ku gitsina, umusaruro we uragabanuka. Kubera iryo hungabana bamwe bahitamo no kureka imirimo yabo, bivuze ko n’ubushobozi bwabo mu bukungu bugabanuka.”

Yavuze ko kugira ngo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ricike burundu abagore bakwiye kureka imyumvire iri hasi kandi bagatinyuka bakarega ababahohoteye, ubundi amategeko agakora akazi kayo.

Ati “Ubwo amategeko ameze neza, ni byiza ko twita ku kwirinda. Kwirinda bivuze guhindura imyumvire nk’uko byagiye bivugwa, ari na none no kwigisha abagore n’abakobwa kumenya uburenganzira bwabo no gutanga amakuru ku gihe, kuko n’abahohoterwa abenshi ntibabona ubutabera bukwiye kuko batabivugira igihe.”

Yasabye kandi ko inzego za leta zishinzwe gutanga ubufasha ku bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, zakwikubita agashyi kuko hari abatabikora nk’uko bikwiye.

Biteganyijwe ko Mashariki African Film Festival izasozwa ku Cyumweru tariki 31 Werurwe. Yitabiriwe n’abakora filime barenga 200 baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Abantu batandukanye barebye Filimi The Uncondemned
Ambasaderi w'Ubuholandi mu Rwanda yasabye ko abagabo bagira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Cecile Mukarugwiza watanze ubuhamya yitwa OO
Emma Carine Uwantege uri i bumoso yasabye abagore gutinyuka bakagaragaza ababahohotera
Mukambanda Victoire watanze ubuhamya yitwa JJ
Nyuma yo kureba Filime habaye ikiganiro kivuga ku kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore
Pierre Prosper wari ukuriye abashinjacyaha baburaniye abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Sarafina Mukakinani watanze ubuhamya yitwa NN
Umunyamakurukazi Novela Nikwigize niwe wayoboye ibiganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages