00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Aba-Djs bakomeye babyinishije abantu mu gitaramo "ROC NYE" bubakeraho (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 January 2020 saa 12:20
Yasuwe :

ROC NYE, igitaramo ngarukamwaka cyahuje aba Djs bakomeye mu ijoro rishyira kuri uyu wa 1 Mutarama 2020 muri Camp Kigali, cyitabiriwe bidasanzwe abantu baratarama bubakeraho.

Mu gihe benshi barangizaga umwaka wa 2019 binjira mu wa 2020, ninako abakunzi b’ibirori bari bateguriwe ibitaramo binyuranye byo kubasusurutsa . ROC NYE ni igitaramo ngarukamwaka gihuza aba Djs bakomeye cyongeye kubera mu mujyi wa Kigali, kirangira mu gitondo.

Muri iki gitaramo hari hatumiwe aba Djs barimo DJ Ommy crazy wavuye muri Tanzania, DJ Tyga, DJ Julz, DJ Marnaud, DJ Sparks wavuye mu Bwongereza, DJ Miller, DJ Kim na DJ Klean.

Ku rubyiniro habanjeho DJ Kim wafashe umwanya we ashimisha abakunzi be hakurikiraho DJ Julz, uyu yahuye n’isanganya ibyuma biramutenguha ava ku rubyiniro adasoje gucuranga.

Byatumye hakurikiraho DJ Klean asoje habona gusubiraho DJ Julz wari watengushywe n’ibyuma, hakurikiraho DJ Tyga wakurikiwe na DJ Ommy Crazy wavuye muri Tanzania, uyu akaba ariwe wacuranze igihe kinini kurusha abandi.

Dj Sparks waturutse mu Bwongereza, nubwo yaturutse ku mugabane w’u Burayi yatunguranye acuranga indirimbo nyinshi zo muri Afurika nawe ashimisha abakunzi b’umuziki bari bitabiriye ku bwinshi.

Uyu yavuyeho hajyaho Dj Marnaud wakurikiwe na DJ Miller wavuye ku rubyiniro saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo, aba ari nawe usoza iki gitaramo cyari cyatewe inkunga na Skol Rwanda.

Dj Kim na Dj Julz bamwe mu bacuranze muri iki gitaramo
Dj Klean yacuranze muri iki gitaramo
2020 yageze, abantu bari babukereye biteguye kubyina umuziki
Skol nicyo kinyobwa cyari kiri muri iki gitaramo
Umuziki wabyinwe karahava
Abakunzi b'umuziki bari bitabiriye
Abanyamahanga bari mu Rwanda bari bamenye aho gusoreza umwaka
Skol yarangije umwaka yerekanye ko ari ikinyobwa gikunzwe n'Abanyarwanda
Umuziki bawubyinnye batitaye ku masaha
Dj Ommy Crazy wo muri Tanzania ni we wacuranze igihe kinini ugereranyije nabandi
DJ Sparks waturutse mu Bwongereza yashismishije abitabiriye iki gitaramo
Abantu baje kuba benshi igitaramo kirashya nkuko abubu babivuga
Dj Marnaud yacuranze mu rukerera
Nubwo bwendaga gucya ariko yashimishije abantu batigeze baruhuka kubyina umuziki
Bari koherereza abo basize mu rugo ubutumwa bwo kubifuriza umwaka mushya muhire
Dj Miller yacuranze hakurya isake ziri kubika bwakeye
Kugeza mu gitondo abantu bari bagifite ubushake bwo kubyina
Igitaramo ni uku cyasojwe saa kumi n'ebyiri n'iminota mirongo itatu (6h30) za mu gitondo
Kugeza mu gitondo mucoma yari agifite akazi

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages