Ni iserukiramuco ryateguwe na Comedy Knights ifatanyije n’Uruganda rwa SKOL Brewery Limited Rwanda ryahawe inyito ya “Caravane du rire” ryabereye mu Rwanda, rizakomereza n’i Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubwo ryasozwaga abanyarwenya batandukanye barimo abo mu Rwanda n’abaturutse hanze basusurukije abakunzi b’ibi bitaramo bari bakoraniye ku bwinshi mu ihema rya KCEV [Camp Kigali].
Mu banyarwenya b’amazina akomeye bataramye ku munsi wo usoza iri serukiramuco harimo ababasha kuvuga no gusetsa mu gifaransa barimo; Michel Gohou wo muri Cote d’Ivoire, Oumar Mane wo muri Guinea , Joyeux Bin Kabodjo wo muri RDC na Kigingi w’i Burundi.
Usibye aba banyamahanga hanataramye abanyarwenya bo mu Rwanda barimo; Etienne na Japhet bari mu itsinda rya Daymakers, Josua, Clapton Kibonke, Babou na Michael ndetse n’abandi banyuranye bashimishije abakunzi b’ibi bitaramo.
Caravane de rire ni iserukiramuco ryari rimaze iminsi ribera mu Rwanda ariko by’umwihariko ku wa Gatanu tariki 8 Ugushyingo 2019 habaye igitaramo cy’icyongereza kitabiriwe n’abanyarwenya bakomeye banashimishije abakitabiriye.Ku wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2019 risozwa n’igitaramo cyari mu gifaransa.
Abanyarwenya Oumar Mane na Joyeux Bin Kabodjo batunguwe n’isuku iri mu mujyi wa Kigali, bateye urwenya bagereranya Kigali n’imirwa mikuru y’ibihugu by’iwabo, mu rwenya bateye bibandaga cyane ku kugaragaza ko u Rwanda ari igihugu cyateye imbere.
Joyeux Bin Kabodjo uturuka muri RDC hari nk’aho yagize ati” Nkigera i Kigali natunguwe n’ukuntu Polisi ikora amasaha 24, twe iwacu ikora nka Bank, iyo bigeze saa kumi n’imwe barataha (…)”.
Kigingi waturutse i Burundi iki gitaramo yongeye kukigaragarizamo nk’umunyarwenya ukomeye nubwo yagihuriyemo n’ibibazo, ubwo yari ageze hagati mu gusetsa umuriro wagiye hashira iminota ibiri hategerejwe ko batsa moteri. Imaze kwaka atangiye kuvuga nabwo urongera uragaruka ibyuma bibanza kwizimya nk’umunota umwe.
Ubwo umuriro wamugenderagaho ntabwo yacikaga intege ahubwo yaganirizaga abafana be akoresheje ijwi rye gusa.
Iki gitaramo cyasojwe na Michael Gohou ukunzwe cyane muri Afurika cyane mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa.
Umuterankunga mukuru w’ibi bitaramo yari Skol imaze iminsi ikora ibitaramo bizenguruka mu tubari dutandukanye tw’i Kigali bigamije kumenyekanisha ibicuruzwa byayo ku isonga bihagarariwe na Skol Lager no guteza imbere abakora urwenya.



















TANGA IGITEKEREZO