Monique Séka wari utegerejwe na benshi yanyuze abacyitabiriye abicishije mu ndirimbo ze yakoze mu myaka yo hambere n’ubu zikaba zigikunzwe bijyanye n’amateka zibutsa abazibyinnye bakiri bato.
Mu gitaramo yakoreye i Kigali, Monique Séka yatunguye abari bitabiriye igitaramo cye maze aririmba mu Kinyarwanda ari nako anyuzamo agashayaya bya Kinyarwanda.
Uko gitaramo cyagenze
Ku i saa tatu z’ijoro nibwo MC Lion Manzi yahaye ikaze abitabiriye iki gitaramo aherekejwe n’itsinda rya Shauku Band.
Itsinda rya Shauku Band ryakurikiwe n’umuhanzi Mike Kayihura wakiranwe urugwiro cyane yanzika mu muziki wa live aririmba indirimbo ze nyinshi.
Uyu musore wamaze hafi isaha n’igice aririmbira abakunzi be bageze aho bamusaba kuririmba indirimbo ‘Tuza ‘ abareba mu maso bose bahagurukira rimwe basozanya umwanya yari ahawe.
Yvan Buravan yahawe icyubahiro muri iki gitaramo
Mu bitaramo biri kuba muri iyi minsi, abahanzi cyangwa abataramira abakunzi b’umuziki ntibabura kugaruka k’umuhanzi Yvan Buravan witabye Imana mu rukerera rwa taliki 17 Kanama 2022.
Shauku Band ubwo bari bagiye kugera ku musozo w’umwanya bahawe bafashe umunota wo kwibuka umuhanzi Yvan Buravan baririmba indirimbo ye “Oya” bayisozanya na Lion Manzi wabunganiye bagira bati “Ruhukira mu mahoro Dushime Burabyo Yvan Buravan“.
Ku isaha ya saa ine n’iminota ibiri Mike Kayihura yanzitse mu ndirimbo zitandukanye nawe aririmba indirimbo yatuye Yvan Buravan.
MC Lion Manzi wari uyoboye iki gitaramo ubwo byari bigeze hafi mu minota ya nyuma mbere y’uko ahamagara umuhanzi mukuru yasabye ko abari aho bose ko bahaguruka hagacanwa amatara ya telefone bagafata umunota wo kwibuka no guha icyubahiro Yvan Buravan.
Monique Séka indirimbo nyinshi yaririmbye yazituye abagore
Monique Séka yageze ku rubyiniro saa tanu n’iminota 20. Uyu muhanzikazi wakunzwe mu njyana ya Afro-Zouk yasusurukije abari aho mu ndirimbo ze zakunzwe n’abatari bake.
Uyu mugore w’imyaka 56 ubwo yari agiye kuririmba indirimbo Missounwa yasabye abantu bayibyinnye mu myaka yo hambere kutifata ahubwo bagahaguruka bakayibyina.
Monique Séka wamaze ku rubyiniro iminota 45, mbere yo gusoza igitaramo cye, yaririmbye indirimbo ‘Mpore’ ya Muyango abonye uko abayizi bayibyina ajyanisha nabo anyuzamo arashayaya abamurebaga barizihirwa.
Amafoto: Djasiri Shumbusho



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!