00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali Triennial yasojwe abahanzi bamwe bamwenyura (Amafoto)

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 26 February 2024 saa 09:34
Yasuwe :

Iserukiramuco rya Kigali Triennial ryari rimaze iminsi 10 riba ku nshuro yaryo ya mbere, ryasojwe n’igitaramo gikomeye cy’abahanzi banyuranye, ndetse abahanzi bamwe bo mu Rwanda babona isoko ry’ibihangano.

Ryari ryitabiriwe n’abahanzi barenga 200 baturutse mu bihugu 25. Ryasize hari abahanzi nyarwanda babonye inzu zikomeye zemeye kubafasha mu rugendo rw’ubuhanzi.

Si ibyo gusa kuko hari filime n’ikinamico byabonye isoko ku ruhando mpuzamahanga hakaba hasigaye gushyira umukono ku masezerano yo kugura ibihangano by’abahanzi nyarwanda.

Abahanzi barimo Bushali, Kevin Kade na Delah Dube bashimishije abari bitabiriye, mu gihe sosiyete ishinzwe kubungabunga ibihangano byo mu bw’ubwenge muri Afurika, yashimiye Leta y’u Rwanda ku ruhare igira mu guteza imbere Ubuhanzi.

Abitabiriye iki gitaramo, bari abantu b’ingeri zitandukanye by’umwihariko Umujyanama muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ruzindana Rugasaguhunga, yabwiye IGIHE ko urubyiruko 200 rudafite amikoro yo kwishyura itike rwishyuriwe.

Ni iserukiramuco ryaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo n’ibiganiro nyunguranabitekerezo harebwa icyakorwa ngo ubuhanzi bwo muri Afurika butere imbere.

Hamuritswe ibihangano birimo filime, ikinamico, ibishushanyo, imyambaro yakozwe n’abanyamideli batandukanye n’ibindi.

Abandi bahanzi bataramye ni Bushali, Kevin Kade, Mike Kayihura, Michael Makembe, Mistaek, Impakanizi, Shauku Band, Symphony Band, Kaya Byinshi, Kenny Mirasano na Delah Dube waturutse muri Zimbabwe.

Igitaramo kiri kugana ku musozo sosiyete ishinzwe kurinda ibihangano byo mu by’ubwenge muri Afurika yashyikirije igihembo Rwanda Arts Initiative, Umujyi wa Kigali na Leta y’u Rwanda kubera uruhare yagize mu migendekere myiza ya Kigali Triennial.

Minisitiri Utumatwishima yasobanuye ko akibwirwa ko hari gutegurwa Kigali Triennial, yabanje kumva ko bigoye kandi bihenze ku buryo atiyumvishaga ukuntu iri serukiramuco rizagenda neza.

Ati "Iminsi 10 iri serukiramuco riba buri munsi, hagategurwa ibikorwa bitandukanye kandi byose mwarabibonye byagenze neza.”

Minisitiri Utumatwishima yashimiye Madamu Jeannette Kagame washyigikiye Kigali Triennial. Ati “Kuba Madamu Jeannette Kagame yaritabiriye inshuro ebyiri ni iby’agaciro kandi bigaragaza ko igihugu gishyigikiye ubuhanzi.”

Minisitiri Utumatwishima yabwiye abahanzi ko uwo ari we wese uzategura igikorwa cyiza, Minisiteri izamushyigikira kandi imiryango ihora ifunguye.

Meya w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yijeje Abanya-Kigali ko ubuyobozi buzajya butanga urubuga abashaka gutegura ibitaramo bakabikora batagiye gushaka inkunga hanze y’u Rwanda.

Ati "Ndashaka ko Kigali iba igicumbi cy’ibirori, Triennial ni akagaruka ubutaha tuzabitegura neza kurushaho, ndashaka kubabwira ko Kigali yiteguye kwakira ibitaramo byose kandi turabizeza ubufatanye no kubashakira abaterankunga.”

Umukinnyi wa filime uzwi ku ruhando mpuzamahanga, Isabelle Kabano, yabwiye IGIHE ko hari filime n’ikinamico byamuritswe muri Kigali Triennial bikaba byaramaze kugurwa.

Ati “Hari filime zerekaniwe muri Kigali Triennial zahise zibona abazigura. Ni kimwe n’amakinamico atandukanye nayo yakiniwe hano akaba yarabonye abayagura.”

“Sindi buvuge uko filime zaguzwe zingana kuko dutegereje ko abaziguze bagirana amasezerano na ba nyirazo. Hari abahanzi nyarwanda babonye inzu zo ku rwego mpuzamahanga zibafasha gucuruza ibihangano byabo kandi ntabwo ari abahanzi musanzwe muzi. Ni ba bahanzi badafite amazina azwi ariko b’abahanga”.

Isabella Kabano yasobanuye ko Kigali Triennial Festival izajya buri myaka myaka itatu kandi ikabere i Kigali.

Ni iserukiramuco rifite umwihariko wo guha umwanya ubuhanzi bwo mu ngeri zitandukanye, abafite ibihangano bagashikirwa amasoko ari nako habaho guhuza abahanzi batazwi n’abamaze kwandika izina ku ruhando mpuzamahanga.

Abahanzi batandukanye bahawe umwanya bashimisha abitabiriye igitaramo cyasoje Kigali Triennial
Abahanzi bafite ubuhanga budasanzwe barigaragaje muri Kigali Triennial
Delah Dube ari mu bataramiye abitabiriye igitaramo cyasoje Kigali Triennial
Bushali ku rubyiniro yahuje cyane na Symphony Band batanga ibyishimo ku bitabiriye Kigali Triennial
Abanyamahanga bitabiriye isozwa rya Kigali Triennial
Delah Dube wo muri Zimbabwe yarishimiwe
Dorcy Rugamba yashimiye abagize uruhare mu migendekere myiza ya Kigali Triennial
Kigali Triennial yahaye urubuga abahanzi batarubaka izina barigaragaza
Kenny Mirasano ari mu bahanzi batanga icyizere cy'ahazaza ku muziki w'u Rwanda
Kevin Kade ufite indirimbo zigezweho, yatanze ibyishimo ku bitabiriye Kigali Triennial
Kevin Kade yahagurukije abafana babyinana Jugumila igezweho
Aba mbere bahageze hakiri kare
Mani Martin na Andy Bumuntu bakurikiye Kigali Triennial kuva ku munsi wa mbere
Makembe afite umwihariko wo kuririmba anacuranga
Mike Kayihura yaririmbye mu gitaramo cyasoje Kigali Triennial
Michael Makembe amaze gushimangira ko ari umuhanzi w'amaserukiramuco
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yashyikirijwe igihembo cyahawe Leta y'u Rwanda

Amafoto: Remy Moise Kwizera


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages