Kigali, umurwa w’u Rwanda rw’imisozi igihumbi, izasabwa n’umuziki unoze wiganjemo ibicurangisho gakondo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 no ku Cyumweru tariki ya 14 Nyakanga, kuri Stade Amahoro i Remera, mu iserukiramuco ry’Umuziki rya Kigali Up 2013.
Murigande Jacques uzwi ku izina rya Mighty Popo, umwe mu bahanzi nyarwanda bamamaye muri Canda kubw’umuziki gakondo, ari nawe utegura iri serukiramuco ku bufatanye na Positive Production, avuga ko abahanzi 35 baturutse muri Afurika, mu Burayi no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bamaze kwemezwa kuzaririmba muri iri serukiramuco.
Aba bahanzi biganjemo abagaragaza imico gakondo y’ibihugu by’iwabo bifashishije umuziki mu njyana nka blues, gospel, hip-hop, funk, Reggae n’izindi.
Kanobana Judo, umuyobozi wa Positive Production, avuga ko iri serukiramuco rigamije gushimangira no guteza imbere umuco w’u Rwanda binyuze mu muziki. Agira ati “Nta gihugu cyabaho nta muco, nta n’iterambere ry’umuco ryabaho. Ubwo twatangizaga iri serukiramuco twifuzaga ko u Rwanda rwamenyekanaho ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye no kugaragaza impano ya muzika na gakondo yacu.”
Mighty Popo avuga ko iri serukiramuco ryiteguwe neza kurusha ayabanje. Anavuga kandi ko rizatangirira ku gihe (buri saa saba z’amanywa [1:00 PM]) kandi ko bifuza ko ryakwitabirwa n’Abanyarwanda b’ingeri zose.
Yagize ari “Twiteguye neza kurusha na mbere, imyaka ishize twagiye duhura n’ibibazo byo guhindura aho tuzakorera igitaramo ariko ubu dufite ibyangombwa byo gukorera kuri Stade tumaranye amezi abiri.”
Yongeraho ko kuri iyi nshuro Kigali Up Festival 2013 bazanye inzobere mu gutunganya amajwi ziturutse mu Burayi.
Muri iri serukiramuco hazagaragaramo benshi mu bahanzi basanzwe bazwiho ubuhanga buhanitse muri muzika, barimo Tony Osanah, wo muri Brazil, wamamaye mu gucuranga gitari. Ku bufatanye na Goeth Institute, uyu Tony azanamara icyumweru kimwe yigisha Abanyarwanda gucuranga gitari.
Kwinjira muri iri serukiramuco ni ukwishyura ibihumbi bitatu (3,000Rwf) ukareba ibitaramo byose, cyangwa ukishyura ibihumbi bibiri (2,000Rwf) ukareba igitaramo kimwe. Ibyo kurya n’ibyo kunywa nabyo bizaba bicururizwa ahabera iserukiramuco.
Dore urutonde rw’abandi bahanzi bazitabira iri serukiramuco:
- Nicole Musoni (Canada/Rwanda)
- Joey Blake (USA)
- Habib Koité (Mali)
- Maia Von Lokow (Kenya),
- Tony Osanah (Brazil / Argentina)
- Lion Story – (Burundi)
- Nirere Shanel (France/Rwanda)
- Jay Polly – (Rwanda)
- Riderman – ( Rwanda)
- Gaby – (Rwanda)
- Nubian Gypsies – (Rwanda)
- Ras Kayaga – (Rwanda)
- Impala – (Rwanda)
- Makanyaga – (Rwanda)
- Babou – (Rwanda)
- Rafiki – (Rwanda)
- Safa Papy John – (Rwanda)
- Dream Boyz – (Rwanda)
- Patrick Nyamitari – (Rwanda)
- Mani Martin – (Rwanda)
- Ikobe – (Rwanda/Congo)
- Liza Kamikazi – (Rwanda)
- Blessed Sisters – (Rwanda)
- Alarme – (Rwanda)
- Urunana – (Rwanda)
- Strong Voice – (Rwanda)



















TANGA IGITEKEREZO