Indirimbo “Happy” ya Pharrel Williams imaze guca agahigo mu mijyi itandukanye ndetse henshi ku Isi bakaba barayisubiyemo mu buryo bw’amashusho. Mu mijyi yasubiyemo amashusho y’iyi ndirimbo hiyongeyeho Kigali dore ko abantu bagera kuri batatu bamaze kuyikorera mu Rwanda.
Iyi ndirimbo imaze kurebwa inshuro zigera kuri 374, 749, 112 kuri Youtube, yanditswe kandi iririmbwa n’umuhanzi w’umunyamerika Pharrel Williams. Iri mu njyana ya Neo soul ivanze na funk. Imara iminota 3 n’amasegonda 53, ni imwe mu zigize album ye G I R L.
Pharrel Williams yashyize hanze iyi ndirimbo kuwa 18 Ugushyingo 2013. Nyuma y’iminsi itatu gusa igiye hanze, itsinda ry’aba producers bahuriye muri We Are From L.A ryashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo amara amasaha 24 ndetse Pharrel akaba agaragara muri buri saha inshuro imwe gusa.
Icyo gihe, aya mashusho yakozwe habyinamo abantu bo mu mujyi wa Los Angeless. Hanabyinamo ibyamamare nka Odd Future, Steve Carell, Jamie Foxx, Ana Ortiz, Miranda Cosgrove, JoJo, Kelly Osbourne, Magic Johnson, Sergio Mendes, Jimmy Kimmel n’abandi. Nyuma hakozwe amashusho nyayo y’iyi ndirimbo ashyirwa kuri Youtube.
Imaze gukorerwa amashusho agera ku 1500 mu mijyi itandukanye ku Isi
Nk’uko bigaragazwa n’urubuga rwa Wearehappyfrom.com na Happyfromwww .com, mu mijyi itandukanye yo ku Isi, hari abantu basubiyemo amashusho y’iyi ndirimbo bagaragaza ibyishimo bafite, berekana imico yabo, ibyiza nyaburanga bafite, imbyino zihariye, amateka y’ibihugu byabo n’ibindi.
Mu Rwanda babyina Happy:
Kugeza ubu, harabarurwa amashusho agera ku 1500 amaze gukorerwa mu mijyi itandukanye yo ku Isi. Amashusho 200 mu yakozwe, yashyizwe hanze n’abantu bo mu mijyi y’u Bufaransa. Mu mijyi yasubiyemo amashusho y’iyi ndirimbo harimo Kigali gusa mu karere u Rwanda ruherereyemo u Burundi nibwo bwashyize hanze aya mashusho mbere y’ibindi bihugu.
Nyuma y’akazi abaturarwanda bari ’Happy’
Amashusho ya ‘Happy’ yasubiriwemo mu Rwanda, agaragaramo ibyishimo abaturarwanda bafite, imbyino n’imyambarire yihariye, iterambere u Rwanda rumaze kugeraho n’ibindi.
’Happy’ i Bujumbura:
Ab’i Bujumbura bakoze indi ’Happy’:
"Happy" muri Kenya
Abakoze ba Airtel muri Uganda bahagaritse akazi bibyinira "Happy"
Tanzaniya na bo bari "Happy"
I Paris na bo bari "Happy"
Abakozi ba BBC bari "Happy"
Muri Liban
Abitabiriye Igikombe cy’Isi babyina ’Happy’
Hagiye gusohoka indi ’Happy’ igaragaramo Umuco Nyarwanda:
Nubwo iyi ndirimbo ikunzwe na benshi ku Isi, hari bamwe mu baturage bashyizwe mu mazi abira n’ibihugu byabo kubera impamvu zitandukanye. Muri Iran hari bamwe bayibyinnye bambaye ubusa barafungwa, abakobwa n’abagore bayibyinnyemo batandukiye amahame ya Kiyisilamu nabo byabaguye nabi.



















TANGA IGITEKEREZO