Iki kiganiro cyashibutse ku bwamamare aba bombi bagize nyuma yo guhura mu kiganiro ‘The Secret Story’, ari na ho inkuru y’urukundo rwabo yatangiriye.
Ni ikiganiro gitunganywa na CANAL+ Afrique, kikibanda ku buzima bwa buri munsi bw’aba bombi. Kirimo ingendo bakora, aho basohokera, abantu bahura na bo ndetse n’ibihe bitandukanye bibaranga mu buzima busanzwe.
Mu gace ka mbere kamaze kujya hanze, hagaragayemo amashusho yafashwe umunsi Moctar yageraga i Kigali bwa mbere, agasura umuryango wa France Mpundu.
Muri iki kiganiro kandi, France Mpundu yagaragaje uburyo yabanje kubwira abo bavukana ko atwite inda y’imfura ye na Moctar. Ni ikiganiro kirangwa n’uko camera ibakurikirana mu bikorwa bitandukanye.
Ikiganiro ‘VIE VIP’ kizibanda ku buzima bwabo haba igihe bari mu Rwanda cyangwa bari mu mahanga. Ni na cyo bazajya banyuzamo amakuru atandukanye ajyanye n’ubuzima bwabo bwite, arimo imyiteguro yo kwakira umwana wabo wa mbere ndetse na gahunda z’ubukwe bwabo.
Moctar na France Mpundu bakomeje kwigarurira imitima ya benshi cyane cyane abo mu bihugu bya Afurika bivuga Igifaransa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!