Ni igitaramo cyabereye muri Mundi Center, Rwandex, ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 15 Kamena 2023.
Cyahuriyemo abanyarwenya batandukanye bari bayobowe na Kigingi wavuye i Burundi ndetse n’abo mu Rwanda biganjemo abakuriye muri Gen-Z.
Uwitwa Muhinde yateye urwenya avuga ku kugira umubiri muto kwa Clapton Kibonge. Ati “Ngo Mugisha Clapton yajyaga apfumbata umugore akagira ngo bari kumuniga.’’
Fally Merci washinze Gen-Z akaba anayobora ibi bitaramo we yateye urwenya agaragaza ukuntu abasirikare nta mikino baba bafite, ku buryo ushobora kubabwira ikintu bakakibyazamo ikosa.
Yanavuze kuri Coach Gael agaragaza ukuntu iyo umuntu afite amafaranga agendana ubwiyemezi ariko yaba nta yo akagenda nk’utazi iyo ajya.
Uwitwa Bareth wo mu Burundi yateye urwenya avuga ukuntu yagiye mu Bufaransa, yasubira iwabo bagakoranya inama y’umuryango bamubwira bati “Ni gute ujya mu Bufaransa, ntutoroke?”
Kigingi we yagaragaje ukuntu iyo umuntu yabyaye abantu bagaragaza ko bishimiye iyo ntambwe ariko bamara kuva mu rugo iwe bagatangira gutekereza ko umwana yaba atari uwe.
Ati “Iyo umubyeyi yabyaye umwana, abaturanyi n’inshuti bakaza kumusura, bose baba bavuga ko uwo mwana ari mwiza ariko iyo bamaze kugenda bageze mu kabari, batangira kuganira babazanya ngo ariko uriya mwana mwabonye asa nande?”
Yanateye urwenya kuri Coach Gael, yibaza impamvu aba-Coach bose baba baturutse hanze. Bijyanye n’uko yitwaraga byatumye benshi batembagara.
Muri gahunda Gen-Z Comedy ifite muri uyu mwaka irimo no gukora igitaramo cy’abanyarwenya bakuriye muri iyi sosiyete, bamaze kugira ubumenyi n’uburambe mu gutera urwenya.
Iki ni igitaramo Ndaruhutse yavuze ko ari guteganya kuzakora mu mpeshyi z’uyu mwaka, kikaba cyizitwa ‘Gen-Z Comedy Experience’.
Gen-Z Comedy ni sosiyete Ndaruhutse Merci yashinze muri Werurwe 2022, mu rwego rwo gufasha abanyarwenya bakizamuka kubona aho bagaragariza impano zabo.
Ndaruhutse Merci wamamaye nka Fally Merci watangije Gen-Z Comedy asobanura ‘Umunyarwenya’ mu byiciro birimo icy’ukora video nto zisetsa (Story teller), abashobora kubara inkuru zisetsa [Stand Up comedy] n’abandi.
Fally Merci akora ibizwi nka ’Stand Up Comedy’. Ni umusore ukiri muto uvuka i Kanombe mu muryango w’abana bane ndetse akaba ari we mukuru muri bo. Uretse kuba asetsa, ni n’umunyeshuri muri kaminuza ya East African University.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!