00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Killaman yasabye anakwa Umuhoza Shemsa bamaze imyaka umunani babana (Amafoto)

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 2 March 2024 saa 10:22
Yasuwe :

Niyonshuti Yannick wamamaye muri Sinema Nyarwanda nka Killaman ku itariki 2 Werurwe 2024, yasabye anakwa Umuhoza Shemsa bamaze imyaka umunani babana bakaba baranabyaranye abana babiri b’abahungu.

Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye muri Romantic Garden ku Gisozi mu Karere ka Gasabo ari naho habereye kwakira abatumiwe. Ni umuhango waranzwe n’ubwitabire ku bakinnyi ba filime bashyigikiye Killaman.

Abamwambariye barimo Bamenya, Rocky Kimomo, Shaffy, Mitsutsu, Dr Nsabi, Umunyamakuru Fuadi, Bahati Makaca n’abandi.

Ku ruhande rw’abakobwa, Killaman yambariwe n’abarimo Lynda, Nyambo Jessica, Inkindi Aisha n’abandi bazwi muri Sinema nyarwanda. Umugeni yasohowe na Masamba Intore wanakomerejeho agataramira abitabiriye ubukwe kugeza batangiye gutanga impano.

Ni umuhango wubahirije imyambaro ishingiye ku idini ya Islam dore ko kuva kuri Killaman kugeza kuri Umuhoza Shemsa bari bambaye barikwiza kuva mu mutwe kugeza ku mano. Nubwo ari abayisilamu ntabwo birengagije Umuco nyarwanda.

Bifashishije Itorero Inganzo Ngari ryasusurukije abashyitsi kuva Abageni binjiye kugeza bapfundikiye umuhango berekeje muri Century Park kwifotoza.

Inganzo Ngari yataramye biratinda, bahamirije barabyina ari nako bavangamo kwerekana ubuhanga bafite mu kuvuza ingoma n’ikondera.

Ku itariki 8 Gashyantare 2024, Killaman yasezeranye mu mategeko na Umuhoza Shemsa mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Killaman azwiho kuzamura impano muri Sinema nyarwanda dore ko abarimo Nyambo Jesca, Dr Nsabi, Mitsutsu na Solobo bari mu bo yafashije.

Umunyamakuru Fuadi ari mu bambariye Killaman
Umwe mu bakobwa ba Kigali Protocol bafashije abatumiwe kugira ubukwe bwiza
Bamenya, Rocky na Dr Nsabi bambariye Killaman
Parrain yabaye Fuadi
Umuhoza Shemsa amaze imyaka umunani abana na Killaman
Killaman ubwo yinjiraga ahabereye umuhango wo gusaba no gukwa
Killaman yashimiye nyirakuru
Massamba Intore ni we wasohoye umugeni
Killaman yasabye anakwa umugore bamaranye imyaka umunani babana
Killaman yambitse impeta Umuhoza Shemsa
Killaman yashimiye nyirakuru
Killaman yashimiye nyirakuru
Lynda na Inkindi Aisha mu bambariye Killaman
Umubyeyi wa Killaman bafata ifoto y'urwibutso
Bemeranyije kubana nk'abantu babana
Umusaza wasabwe Umuhoza Shemsa
Umuhoza Shemsa yasabwe aranakwa
Umusaza wasabwe Umuhoza Shemsa
Abana ba Killaman na Umuhoza Shemsa
Kennedy yitabiriye ubukwe bwa Killaman
Solobo yishimiye ko Killaman yakoze ubukwe
Umuhango wo gusaba no gukwa witabiriwe
Umubyeyi wamamaye nka Intare y'Ingore yitabiriye ubukwe bwa Killaman
Nyambo Jessica yambariye Killaman

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages