Amakuru yatangajwe na TMZ avuga ko Kim Kardashian washinze inzu y’imideli ya Skims n’umuraperi Kanye West uzwi mu ndirimbo “All of the Lights”, bagaragaje umubano mwiza mu minsi mikuru ishize, bifatanya n’abana babo barimo North ufite imyaka 12, Saint ufite imyaka 10, Chicago ufite imyaka irindwi na Psalm ufite imyaka itandatu.
Aya makuru akomeza avuga ko Kanye West w’imyaka 48 amaze igihe akora ku myitwarire ye, yisuzuma ku byo yakoze mu mezi ashize byateje impaka zikomeye, birimo amagambo yashimaga Adolf Hitler ndetse n’ibitero yagabye ku mbuga nkoranyambaga kuri Jay-Z n’impanga ze na Beyoncé.
Abandi batanze amakuru baganiriye na TMZ bavuze ko Kanye West yemera kandi ashyigikira uko imfura ye North ikoresha imbuga nkoranyambaga, nubwo mbere yari yarabyanze.
Mu cyumweru gishize, Kanye West n’umugore we Bianca Censori bamaze umwanya munini i Los Angeles, aho abana be baba. Ku mugoroba wa Noheli, Kanye na Bianca Censori, umunya-Australia w’imyaka 30 barushinze, basohokanye muri uwo mujyi.
Nyuma y’aho, bagaragaye mu gitaramo cy’urwenya cya Deon Cole cyabereye muri Hollywood Improv, aho Kanye West yaje no kwinjira ku rubyiniro mu buryo bwatangaje benshi.
Bukeye bwaho, Kanye West n’umugore we bajyanye abana be Saint na Chicago muri Disneyland California Adventure, kugira ngo bishimishe.
Kim Kardashian w’imyaka 45 na Kanye West bashyingiranywe mu 2014 kugeza mu 2022, ubwo batandukanaga burundu. Nyuma y’itandukana ryabo, Kanye West yakunze kuvuga ku mugaragaro ibibazo yagiranye na Kim Kardashian mu kurera abana babo.
Muri Werurwe, Kanye West yashinje icyo yise “itsinda rya Kardashian” kumubuza kwita ku bana be uko bikwiye, nyuma yo kunengwa cyane ku ndirimbo yashyizemo umukobwa wabo North ifitanye isano n’umuhanzi Sean “Diddy” Combs wafunzwe.
Kanye West yanagereranyije kubona abana be nko kugira uburenganzira bwo kubasura nk’uko bikorwa ku bari muri gereza.
Ku rundi ruhande, Kim Kardashian na we yigeze gutangaza ko bigoye cyane gufatanya n’uwahoze ari umugabo we mu kurera abana, aho mu Ukwakira yavuze ko Kanye West yari amaze amezi abiri atavugana n’abana babo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!